Rutsiro: Mudugudu yaranduriwe imyaka y’agaciro k’arenga 250 000 Frw

Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkira, Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, haravugwa abataramenyekana biraye mu myumbati, ibishyimbo n’ibigori by’Umukuru w’Umudugudu Hitimana Jean Bosco, byabariwe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 250 000 bakabirandura.
Aganira n’Imvaho Nshya, Hitimana Jean Bosco, Umukuru w’Umudugudu wa Kigarama, yavuze ko inkuru yayibwiwe n’umuturanyi we wari ujyanye ifumbire mu murima we, ahantu h’akabande bahinga ariko batahaturiye kuko bahimutse kuko ari mu manegeka, wabaye agitura ifumbire mugitondo,yareba mu murima wa Mudugudu agasanga imyaka hafi ya yose irambaraye hasi.
Ati: “Nahise njya kureba nsanga koko imyumbati, ibishyimbo n’ibigori byinshi biraranduye birambitse hasi, mba nk’ukubiswe n’inkuba, mpamagara inzego zidukuriye zirahagera zirareba, tuyoberwa ababikoze kuko ubusanzwe ntawe twagiranaga ikibazo ngo mbe navuga ko ari we.”
Avuga ariko ko hari abaturage 27 bari baherutse kudakora umuganda hamwe n’abandi, bahanishwa kuwukora bonyine abona ntibabyishimiye, akavuga ariko ko bitaba impamvu yo kubakeka kuko nta mande baciwe, akumva hari abandi bashobora kuba barayiranduye.
Ati’’ Turasaba ubuyobozi budukuriye n’inzego z’umutekano gukurikirana ibi bintu tukamenya neza abatwangiriza abo ari bo n’aho baturuka kuko bashobora kuba ari abashaka kuduteranya n’abaturage ku nyungu zabo bwite, bazagaragara bakazatwishyura kuko baduhemukiye cyane.
Avuga ko kubera ko imyaka yaraduwe yaba itagisimbujwe indi nkayo, agiye kuhahinga amateke, akagira ariko impungenge ko na yo bashobora kuyirandura, ariko ko yizeye inzego z’umutekano gukurikirana kugeza ubwo ababikora bamenyekanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’ibi bikorwa byombi byakorewe aba bayobozi mu Murenge umwe, Imidugudu itegeranye, inzego zose bireba zabihagurukiye kugira ngo ubikora amenyekane.
Ati’’ Ni ibikorwa by’ubugome bitagera kuri bariya bayobozi gusa kuko imyaka iyo yeze ntibayirya bonyine. Turasaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo by’ubugome kuko bitakwihanganirwa ku ubikora wese. Niba hari ufitanye ikibazo na Mudugudu akwiye kukigaragaza izindi nzego zikagikemura aho gukora ibikorwa nk’ibyo by’urugomo.”
Ibi bibaye nyuma yuko hatarashira ibyumweru 2 mu Mudugudu wa Kamuyaga mu Kagari ka Kabihogo na bwo Mudugudu waho yaranduriwe ibiti 33 by’inturusi.
Avuga ko bashobora kuba ari ababijunditse bagashaka kubagirira nabi gutyo, ariko ko ubwo byahagurukiwe n’igisubizo kizaboneka, abo bagizi ba nabi bagahanwa by’intangarugero.
