Koreya ya Ruguru yagerageje ibindi bisasu kirimbuzi byo guhashya umwanzi

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko bagerageje misile yo mu bwoko bwa ballistique ,(ICBM, Intercontinental ballistic missile), iremereye kurusha izari zisanzwe izabafasha kurimbura umwanzi wabo ndetse ikazamura icyo yise intwaro ikomeye ifite imbaraga ku Isi.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira ni bwo Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu, KCNA, byatangaje ko Perezida Kim Jong Un yavuze ko iri gerageza ari umuburo ku banzi bahungabanya umutekano w’igihugu.

Mu magambo ye Kim yagize ati: “Iri gerageza rirakwiye kuko ni igikorwa gikwiye cya gisirikare cyo kumenyesha abo duhanganye bakajije umurego kandi bakaba barashatse kuba bahungabanya umutekano wa Repubulika yacu vuba aha.”

Ku ikubitiro uku kumurika ibyo bisasu kirimbuzi bya ICBM byamaganywe n’umwanzi ariwo Koreya y’Epfo, u Buyapani n’Amerika.

Ibi bije nyuma yuko ibihugu byo mu Burasirazuba brimo Amerika n’abandi bimaze igihe byamagana Koreya ya Ruguru yohereje abasirikare 11 000 mu Burusiya mu gihe 3 000 muri bo boherejwe hafi y’imipaka y’Iburengerazuba ibahuza na Ukraine.

Mbere y’iri gerageza Koreya y’Epfo yari yavuze ko mu makuru y’ubutasi bwa gisirikare bafite yemeza ko Koreya ya Ruguru ishobora kugerageza ICBM cyangwa kongera ubushobozi mbere yuko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikora amatora.

Shin Seung-ki, ukuriye Ubushakashatsi mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru ,mu kigo cya Leta gishinzwe isesengura ry’ingabo, yavuze ko kumurika iki gisasu bigamije kunoza imikorere yacyo kandi biri mu bufatanye n’u Burusiya.

Shin yashimangiye ko bishobora kuba igisubizo cya Pyongyang no kongera ubushake ku bufatanye busanzweho n’u Burusiya.

Ni mu gihe Ibiro Ntaramakuru, KCNA, byatangaje ko iri gerageza ari amateka mashya ku bushobozi bwa misile zari zisanzweho.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE