Abafana ibyamamare binubira kutabisanzuraho iyo bahuye

Bamwe mu bafana b’ibyimamare binubira uko babafata iyo bahuye na bo, kuko bituma batabisanzuraho nkuko baba babyifuza.
Ni kenshi abafana cyangwa abakunzi b’ibyamamare baba bifuza guhura na bo ngo babagaragarize urwo babakunda, ku buryo iyo bibaye bakabasuhuza babifata nk’ikintu gikomeye, gusa ariko ngo ntibishimira imyitwarire y’ibyo byamamare iyo bahuye.
Ni Kenshi usanga bamwe mu byamamare babayeho mu buzima bwo kutisanzura, aho batoroherwa no kuba bajya ahantu hahuriye imbaga ku buryo no kugenda mu muhanda n’amagaru bidakunze gushoboka kuko n’ababigerageje babanza kwiyoberanya nko kwambara agapfukamunwa kugira ngo atamenyekana.
Mu gushaka kumenya uko iyo myitwarire yakirwa n’abakunzi babo, Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe mu bafana aho usanga abenshi batumva impamvu y’iyo myitwarire bigaragaza nk’aho barenze kuko bamwe babifata nk’umwirato.
Uwitwa Uwizeye avuga ko kuba umuntu ari icyamamare bitakamubujije kwiyoroshya.
Ati: “Yego ni ibyamamare kandi turabubaha, ariko bakagiye nibura biyoroshya bakumva ko iyo uhuye nawe adakwiye kwigira nk’umuntu ukaze, yagenda no mu muhanda akebaguza nk’aho yibye, gusa biba bikwiye ko biyubaha yabona aho muhuriye atari habi akaba yagusuhuza ntakwishishe. Birababaza iyo uhuye n’icyamamare ukunda kikakwigiraho icya Danger.”
Mugenzi we witwa Keza Synthia yungamo ati: “Njye mbifata nk’ubwiyemezi bamara kwamamara bakumva ni abantu barenze, buri muntu wese abifuza, kandi burya ni abantu nk’abandi, ubundi se aje agasuhuza abantu, akajya mu isoko nk’abandi yaba iki? Ni yo yarya n’ikiraha nta kibazo kuko ntawe utazi ko umuntu wese arya.”
Aba na bagenzi babo bavuga ko impamvu babona yaba ituma ibyamamare byinshi bikunze kurangwa n’iriya myitwarire, ari ukwiyumva nk’abantu badasanzwe kandi nyamara ari abantu nk’abandi, bigatuma babafata nk’abiyemezi kubera ko akenshi usanga bakunda kwigaragaza nk’abanyamafaranga, bagashaka kubaho mu buzima buhenze.
Ni mu gihe kandi abenshi nta n’amafaranga baba bafite, bigatuma babaho mu buzima bw’ikinyoma. Ibyo abahanzi bavugwaho si ko babyemera, kuko bavuga ko hari impamvu zitandukanye zibatera kubaho ubuzima butisanzuye nkuko abarimo Alyn Sano, Ish Kevin na Eric Senderi babitangarije Imvaho Nshya.
Mu kiganiro Alyn Sano ukunzwe na benshi yagiranye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Icyamamare ni umuntu, ariko abantu ntabwo ari ko babibona, hari ukundi kuntu baba batubona kutari ukuntu twe twibona. Iyo bimeze bityo kubaho birakugora, urugero hari igihe uba icyamamare kandi utarabona amafaranga yo kugura imodoka, iyo bakubonye kuri moto barabikomeza, ugasanga bikugora iyo ugeze mu buzima bwo kubura amafaranga nk’abandi bose.”
Ibi kandi abihuriraho na Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin, uvuga ko nubwo ari ko bafatwa muri rusange, hari abatabaho mu buzima bwo kwigaragaza uko batari, ariko abahisemo kubaho ubuzima bwo kwishushanya bagorwa no kudashobora kujya mu muhanda n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi igihe cyose bagize ikibazo cy’amikoro, ku buryo hari abakurizamo kurwara indwara y’agahinda gakabije.
Nubwo abenshi mu byamamare bahura n’imbogamizi zo kugorwa no kubaho ubuzima buciriritse iyo babuze amafaranga, bitewe n’uko bigaragaraje nk’abantu babaho mu buzima buhenze, Senderi International Hit, asanga bidakwiye ko icyamamare kibaho nk’umuntu udasanzwe.
Ati: “Numva bidakwiye ko umuntu ajya kure y’umuturage, kuko kwamamara kwe biba byaraturutse mu kuba barakunze ibyo yakoze, uwo ni wo murongo wanjye, kujya mu isoko ugahaha cyangwa ukarya chapati n’ibindi si ikibazo, ikibazo ni ukureba ngo wabikoze mu kinyabupfura? Ahasigaye ugakora ibikorwa byiza bizagira umumaro, kwihisha ntabwo ari byiza.”
Uyu muhanzi avuga ko umuhanzi ahitamo icyo ashaka mu gukora umuziki, yaba kumenyekana, gukora umuziki nk’akazi no gukora ibihangano bigirira akamaro abo ubigeneye.
Mu buzima busanzwe ibyamamare bitandukanye bikunda kugaragaza ko bakunda guhendwa n’abacuruzi, bitewe no kwamamara kwabo, bahura n’abafana bakaba babirundaho ku buryo umutekano wabo ushobora guhungabanywa, bigatuma bamwe bahitamo kugira ababarinda bazwi nka Bodyguard.
