Karongi: Barembejwe n’ibisambo bibagira amatungo mu kiraro bikajyana inyama

Abaturage bo mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanze, bavuga ko barembejwe n’ubujura bw’amatungo aho bayibwa akabagirwa mu kiraro bagatwara inyama.
Ni nyuma y’aho Bavakure Joseph utuye muri ako Kagari abyukiye agasanga ingurube ye bayibagiye mu kibuti bagatwara igice kimwe ikindi bakagisiga ibintu avuga ko ari agashinyaguro.
Yagize ati: ”Ibisambo byaranyibye, byazanye n’itindo bica ingurube yanjye, barayibaga, bayitwara igice kimwe ikindi baragisiga mbifata nk’agashinyaguro cyangwa kuba barikanze umuntu bakiruka. Ahantu yabaga harafunze neza ni mu gipangu iwanjye. Twabibwiye ubuyobozi ariko turashaka tugaheba.
Turasaba ubuyobozi kudufasha gukaza irondo hano, bagafata abantu badafite icyo bakora, birirwa bagendagenda cyangwa bakabakurikirana kuko ubujura buratuma tutazongera korora.”
Utifuje ko amazina ye atangazwa ariko wahuye n’ikibazo cyo kwibwa yagize ati: ”Ubujura bw’amatungo buri hano, bwajemo no gushinyagura kuko umuntu baramwinjirira itungo bakarisanga mu kiraro, bakaryica ubundi bakaribagiramo bagatwara inyama, ibi ni ibintu bidasanzwe ari nayo mpamvu dusaba ubuyobozi kwita ku irondo rya hano cyane hanyuma bakajya bafunga igihe kirekire abagaragaweho n’icyo kibazo kuko ni bo bagaruka bakongera bakatuyogoza.”
Uwineza Michelline, wibwe inka n’iyayo, nawe avuga ko Leta ikwiriye gukaza amarondo ndetse binyuze mu guhanahana amakuru bakamenya ibisambo byabigize umwuga , bagafatwa bagafungwa bakagumishwamo aho guhita babarekura.
Bamwe muri abo baturage bavuga ko baguze imbwa ziba mu bipangu byabo zibafasha gukangara ibisambo kandi ngo kuva aho baziguriye hari umusaruro zirimo kubaha kuko zimoka cyane iyo zumvise ikidasanzwe cyegereye inzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard avuga ko iki kibazo bakimenye kandi ko bagihagurukiye bafatanyije n’abaturage bakaba bizera ko kizakemuka.
Yagize ati:”Ni byo koko hari abaturage bagenda bibwa amatungo magufi cyane, ariko bamwe tugenda tubamenya kuko hari abaturuka mu baturanyi mu Karere ka Rutsiro harimo n’abasanzwe hano muri uyu Murenge kuko hari abo twabashije gufata barimo nk’Uwitwa Habineza Pacifique wo mu Kagari ka Gisanze twamufashe yabagiye ingurube y’inyibano mu rugo iwe ndetse tumufatana n’inyama.”
Akomeza agira ati: ”Byabaye ngombwa ko tumugeza mu Bugenzacyaha baramukurikirana kugeza ubu ni ho ikirego cye kiri. Abandi bibwe amatungo bagenda batubwira ariko harimo abo dufata n’abo tudafata. Icyo turi gukora nk’ubuyobozi turi gukangurira abaturage kurara irondo kuko ni cyo gisubizo cyo gucunga umutekano wa nijoro n’ubwo dusanzwe dufite inzego z’umutekano zidufasha umunsi ku munsi. Ubu twatangiriye mu dusanteri tw’ubucuruzi irondo rirahari no mu baturage twarabibakanguriye kurirara ariko ntabwo rirarwa neza, gusa icyo kibazo tugishyize ku mutima tugomba kugikemura kikava mu nzira”.
Yavuze ko mu Murenge wa Rubengera harimo abakekwaho ubwo bujura ahamya ko abenshi mu babukora baba bafite n’abandi babashamikiyeho ari nayo mpamvu bagiye kubishyiramo imbaraga nyinshi.

