Musanze: Gataraga bahangayikishijwe n’insoresore zitobora inzu zikabacuza utwabo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze cyane cyane mu Murenge wa Gataraga, Akagari ka Murago, bavuga ko bahangayikishijwe n’insoresore zibiba zikoreshe ubujura buciye icyuho batobora inzu zabo bakaba bifuza ko izi nsoresore zafatwa zigahanwa.

Aba baturage bavuga ko hari abatoborerwa inzu nijoro nko mu bihe by’imvura cyangwa mu gicuku, kimwe no mu gihe baba bagiye ku mirimo inyuranye.

Kazamarande Eugene yagize ati: “Hano dufite insoresore zirirwa zikerakera ntizikoza umurimo ariko iyo uhuze gato barakwiba, baratobora inzu ugasanga bayejeje, hari n’abo usanga mu nzu bakaba baguhitana ugahitamo kwinumira, ibyo bisambo birazwi ariko bikomeza kwidegembya twifuza ko bihanwa”.

Nyiranziza Daphrose we avuga ko izo nsoresorena nta kintu zisiga.

Yagize ati: “Izi nsoresore rwose ntacyo zinyuraho, ari itungo ziratwara, kuko hari umuturanyi ziherutse kwibira intama, ibiraro by’inkwavu nta na rumwe zisiga ikibuti zisiga cyera, imyaka nk’ibirayi ntabwo wasarura udashyizeho amarondo, ikibazo kandi ni uko hari abagenda bakagaruka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko abitwaza kudakora bagamije kwiba iby’abandi bazajya babiryozwa.

Yagize ati: “Icyo kibazo cy’insoresore ziba zitoboye inzu z’abaturage tugiye kugikurikirana, kandi ku bufatanye n’inzego z’umutekano bazahashywa, kuko hari abafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari wese bakeka ko ahungabanya umutekano apfumura inzu cyangwa se yiba mu bundi buryo.

Avuga ko barembejwe n’ibisambo bipfumura inzu
Kazamarande Eugene ahamya ko ibisambo bibazambije
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE