Abanyasudani baravuga imyato ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda

Abanya-Sudan y’Epfo by’umwihariko abatuye mu gace ka Malakal, bashima ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro kuba ziha abana b’abakobwa imyitozo ibafasha kuba bakwitabara mu gihe hari ushaka kubahohotera.
Igihugu cya Sudan y’Epfo ni kimwe mu birangwamo amakimbirane ashingiye ku moko atandukanye ku bagituye.
Mu bagirwaho ingaruka ni abana b’abakobwa usanga bahohoterwa, ari yo mpamvu ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gace ka Malakal zashyizeho gahunda yo kwigisha abana b’abakobwa imyitozo ibafasha kumenya tekiniki zo kwitabara mu gihe baba bahuye n’ushaka kubahohotera.
Ni imyitozo itangwa n’abasirikare b’Abanyarwandakazi.
Miyarong Dukiir ashinzwe uburinganire mu gace ka Malakal, avuga ko iyi myitozo ifasha abakobwa kwitabara no kwisobanukirwa.
Agira ati: “Ni gahunda nziza kandi ndishimye cyane ko ingabo z’u Rwanda zibasha gutoza abakobwa bacu ku bijyanye na tekiniki zo kwitabara, bikaba byaragize akamaro kanini ku bana b’abakobwa ndetse byatumye basobanukirwa ko habaho uburyo bwo kwitabara mu gihe baba bahuye n’ushaka kubahohotera haba hari ugiye kubafata ku ngufu cyangwa se irindi hohoterwa bakorerwa.”
Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Simon Kabera avuga ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo byongere ubusabane hagati y’ingabo z’u Rwanda n’abo bashinzwe kurinda no gutoza abana b’abakobwa kwigirira icyizere.
Ati: “Aba bana b’abakobwa mubonye batozwa n’abasirikare ba RDF na bo b’abakobwa. Kuba bafite inshingano zo kubarinda birushgaho kuba byiza iyo basabanye na bo. Iki ni igikorwa cyo gusabana na bo batoza abana b’abakobwa kwigirira icyizere no kwirwanaho kuko mu bice nk’ibingibi biba byaragiye bibamo intambara mwagiye mwumva ko hari igihe habaho ihohoterwa ku bana b’abakobwa, tubigisha ko umwana w’umukobwa afite ubushobozi bwo kwirwanaho mu gihe bibaye ngombwa basagariwe n’abagizi ba nabi.”
Icya Kabiri nkuko nabivuze bigirire icyizere aho kwirirwa bategereje basaza babo ari bo bonyine bafite ubushobozi bwo kuba babarwanaho.”
Kuba abasirikare b’abakobwa ari bo bigisha aba bana b’abakobwa iyi myitozo, bibaremamo icyizere bikanabakundisha inzego z’umutekano.
Akomeza agira ati: “Buriya kurinda umuntu mutaganira, mudahura uba ushyizemo umupaka ukomeye cyane ku buryo ntumenya icyo atekereza cyangwa n’iyo agize ikibazo agira ipfunwe ryo kuba yagira icyo akubwira.
Ikindi kuba ari abakobwa bigishwa n’abandi bakobwa, ibyo bibaremamo icyizere nk’abakobwa, abana batoya bo muri Sudani y’Epfo bashobora kugira umumaro, bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo cyangwa se mu nzego z’umutekano nkuko natwe tubafite abana b’abakobwa mu nzego z’umutekano.”
Abaturage bo muri Sudani y’Epfo bashima ibikorwa bitandukanye ingabo z’u Rwanda zigenda zibakorera kuko zatumye ubuzima bwabo buhinduka atari mu buryo bw’umutekano gusa ahubwo no mu mibereho myiza yabo.