Rusizi: Icika ry’ikiraro cya Rubyiro rihangayikishije bikomeye abagikoreshaga

Amezi 10 arashize abaturage b’Imirenge ya Gikundamvura, Butare, Muganza, Nyakabuye, Bugarama n’indi iyegereye batabasha kugenderana, guhahirana no kwivuza neza nyuma y’aho ikiraro cya Rubyiro cyabahuzaga imvura nyinshi yaguye mu Kuboza umwaka ushize igisenyeye, bagasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kugisana bakongera kugenderana.
Ni ikiraro cyari gifatiye runini abaturage b’iyi mirenge yose bagikoreshaga, bamwe bakanavuga ko icika ryacyo ryanateye ibibazo by’ibiribwa mu mujyi wa Rusizi, kuko mu Murenge wa Gikundamvura uri mu bigega by’Akarere ka Rusizi kose mu buhinzi cyane cyane ubw’imyumbati, ibigori, imboga n’imbuto, umuceri uhahingwa na wo ukaba ari mwinshi, byose byacaga kuri iki kiraro bijya Kamembe.
Habyarimana Joseph uzwi nka Haki ya Mungu, utuye mu Murenge wa Gikundamvura, avuga ko icika ryacyo ryaciye umugongo abahinzi, aborozi n’abandi bose bagikoresha kuko ubuzima bwabo ari cyo bushingiyeho.
Ati: “Tumaze amezi 10 mu mibereho mibi cyane kubera iyangirika rya kiriya kiraro. Gikundamvura irera cyane ariko kutabona uburyo umusaruro ugurishwa hakurya mu masoko manini ya za Muganza, Bugarama na Kamembe birakomeza kutuzonga cyane.”
Yongeyeho kandi ko no kujya kwa muganaga bibagora.
Ati: “Kugira ngo muri iki gihe umurwayi urembye azagezwe mu bitaro bya Mibilizi ni aha Nyagasani. Ni byinshi twabuze kubera cyo, turifuza ko gisanwa neza ntituzongere guhangayika kubera ingaruka z’iyangirika ryacyo.’’
Niringiyimana Dative Kamikazi wo mu Murenge wa Muganza, avuga ko aho cyangirikiye, ingaruka zitatinze kwigaragaza kuko nk’amakara bacana yavaga Gikundamvura na Butare, akabageraho umufuka ari amafaranga 10 000, ubu aho atakizira kubera iki kiraro umufuka barawugura amafaranga 18 000.
Anavuga ko hari abarimu, abakozi bo ku kigo nderabuzima cya Gikundamvura n’abandi bakozi bakorera Gikundamvura na Butare, abenshi batuye kuri CIMERWA mu Murenge wa Muganza, iyo imvura yabaye nyinshi Rubyiro ikuzura ntibashobora kujya cyangwa kuva ku kazi kuko batabona n’aho bashinga ikirenge, na byo bigatera ibibazo.
Ati: “Uretse ibibazo by’ubuzima n’ubukungu bigaragara byaturutse ku iyangirika ryacyo, n’imigenderanire isanzwe, gutabarana no gushyigikirana mu bundi buryo nk’abaturanyi n’abafite imiryango mu mpande zombi byarahungabanye bigaragara.”
Yarakomeje ati: “Nk’ubu umuntu yavaga kuri CIMERWA akagera Gikundamvura kuri moto ku mafaranga y’u Rwanda 2 000 kugenda no kugaruka. Ubu uzengurutse Bugarama ni amafaranga 10 000, bituma ntawe ugisura umuvandimwe cyangwa ngo batabarane kubera ko nta nzira.”
Ubuyobozi buvuga ko koko icyo kiraro cyari gifatiye runini abaturage, kuko indi nzira banyura ngo ibahuze n’Imirenge yo hakurya y’icyo kiraro, ari iya kure cyane kandi binatuma umusaruro wabo utabona uko ugera ku masoko akomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Imvaho Nshya ko n’ubuyobozi bw’Akarere butewe impungenge zikomeye no kuba kitarakorwa ngo ikiraro cya Rubyiro cyongere kuba nyabagendwa, ko ariko cyatangiye gusanwa, akavuga ko mu mezi 3 kikazaba cyarangiye.
Ati: “Twatangiye kugisana, tugatekereza ko mu mezi 3 gusa kizaba cyarangiye, kikazuzura gitwaye akayabo ka miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari amafaranga atari make, ariko gukorwa byo kigomba gukorwa byihuse.”