Nyagatare: Yatawe muri yombi nyuma yo gutega abaturage akabahata ibibando

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umwe muri babiri bagaragaye bitwaje intwaro zirimo inkoni n’umuhoro bakazinduka batangira abaturage bajya mu mirimo yabo bakabakubita, yafashwe na Polisi mugenzi we aracika nawe akaba agishakishwa.

Uru rugomo rwabaye mu gitondo cyo ku wa 15 Ukwakira mu rukerera mu Murenge wa Nyagatare, mu Kagali ka Kamagiri.

Ubwo abaturage bajyaga mu mirima yabo batunguwe no gusanga abasore babiri bitwaje inkoni n’umuhoro barabahagarika batangira kubakubita.

Byabaye ngombwa ko batabaza ndetse nuje atabaye baramukubita.

Rutikanga Amon uri mu baje gutabara yagize ati: “Twumvise abantu bataka tuje dusanga bakubiswe. Batangiriwe n’abagizi ba nabi ubwo bajyaga mu mirimo yabo. Umuturanyi wahageze mbere nawe yahaswe inkoni ariko uko batabaza haza abashumba bari hafi aho bakama, abo banyarugomo babonye abantu biyongereye bariruka. Haje n’abashinzwe umutekano turabakurikira dufata umwe undi acikira mu ishyamba rya Rwizavu. Ubu uwafashwe yashyikirijwe Polisi”

Murorunkwere Seraphine nawe yagize ati: “Abantu batabaza twabanje kugira ngo ni igitero gikomeye kuko muri iyi minsi hamaze igihe havugwa urugomo hirya no hino muri Nyagatare. Twifuza ko abakekwa muri ibi bikorwa byo guhohotera abaturage bakurikiranirwa hafi kuko birababaje kuba umuntu azindutse ajya mu murima we akazindukirizwaho inkoni.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizerimana Hamduni avuga ko abagaragaye muri uru rugomo bari basinze, uwatawe muri yombi akaba agiye gukurikiranwa.

Ati: “Abakubise abaturage ni abashumba bari basinze. Ku wa Mbere bari bahembwe aho uyu wafashe yari yahembwe ibihumbi 20 arara anywa inzoga zitandukanye kugera bubakereyeho. Ni bwo baguye n’abaturage bajya mu mirimo yabo barabakubita ku bw’amahirwe batabarwa n’abaturanyi ndetse umwe arafatwa, aho inzego zibishinzwe zigiye ku mukurikirana.”

SP Hamduni yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi kwicungira umutekano.

Asaba kandi abishora mu rugomo kubicikaho kuko bibagonganisha n’amategeko, by’umwihariko ababiterwa n’ubusinzi ndetse no kunywa ibiyobyabwenge bibutswa ko bagomba kwitandukanya nabyo.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE