Danemark: Batatu barashe kuri Ambasade ya Isirayeli bafashwe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Muri Danemark no muri Suwede, abantu barashe hafi y’ambasade za Isiraheli. Polisi ya Danmark itangaza ko yataye muri yombi abantu batatu.

I Copenhage, umurwa mukuru wa Danmark, gerenade ebyiri zaturikiye muri metero 100 y’ambasade ya Isiraheli. Byagarutsweho na Jens Jespersen, Umuyobozi wa Polisi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa Gatatu.

Yasobanuye ko Polisi yataye muri yombi abenegihugu batatu ikekaho kugira uruhare mu kurasa hafi y’Ambasade ya Israel. Mu bafashwe bafite hagati y’imyaka 15 na 20 y’amavuko.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) n’Abongereza (Reuters), byatangaje ko Umuvugizi w’ambasade ya Isiraheli avuga ko nta muntu wari uri muri Ambasade ubwo ibisasu byaturikaga.

Hari Saa Cyenda n’iminota 20 mu ijoro bujya gucya. Yavuze ko ku rundi ruhande byabahungabanyije.

Muri Suwede ho, abantu barashe kuri ambasade ya Isiraheli i Stockholm, umurwa mukuru, ku wa Kabiri mbere gato ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ababikoze ntibaramenyekana.

Hombi i Copenhage n’i Stockholm, nta muntu wakomeretse. Hombi kandi, guverinoma zakajije umutekano w’ambasade za Isiraheli no ku miryango n’ibikorwa by’abo mu idini y’Abayahudi.

Mu kwezi kwa Gatanu gushize, urwego rw’ubutasi rwa Suwede, Sapo, rwatunze agatoki Irani ko yatumye imitwe y’amabandi yo muri Suwede kwibasira ambasade ya Isiraheli n’izindi nyungu zayo. Ariko Irani yarabihakanye.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE