Umushinga Hinga Weze washimiwe uruhare wagize mu guteza imbere ubuhinzi

Kuva muri Kamena 2017 mu Rwanda hatangiye umushinga Hinga Weze ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta “CNFA”.
Uyu mushinga w’imyaka 5 (2017-2022) wari ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere aho wari ufite intego yo gufasha abahinzi bagera ku bihumbi 530 mu turere 10 hakoreshejwe miliyoni 32.6 z’Amadolari y’Amerika akaba asaga miliyari 33 z’amafaraga y’u Rwanda.
Ku wa Gatatu taliki 30 Werurwe 2022 mu Karere ka Gatsibo habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro umushinga Hinga Weze hanagaragazwa ibikorwa n’uruhare wagize mu guteza imbere ubuhinzi.
Uyu mushinga warengeje intego wari wihaye aho wafashije abahinzi 734,583 mu turere 10 ari two Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma. Abahinzi ibihumbi 200 bazamuye umusaruro wabo ku kigero cya 50%.
Mu bindi bikorwa wakoze harimo gufasha abahinzi gukora amaterasi ku buso bwa hegitari 2,010. Hanatunganyijwe ubuso bwuhirwa bugera kuri hegitari 30. Mu bijyanye no kuzamura imirire hafashijwe ingo zirenga ibihumbi 200. Hinga Weze kandi yatanze inkoko zirenga ibihumbi 25 mu ngo zirenga ibihumbi 80.
Umuhango wo gusoza ku mugaragaro imirimo y’umushiga Hinga Weze wabereye mu Kigo cy’icyitegererezo gitangirwamo serivisi zo gufasha abahinzi n’aborozi “AGRAH CARE Farm Services Centre” giherereye mu Murenge wa Kabarore, iki kigo na cyo kikaba cyurubatswe ku nkunga ya “USAID” binyuze mu mushinga Hinga Weze.
Uyu muhango wari witabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi “MINAGRI”, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda n’i Burundi, Jonathan Kamin, Umuyobozi wa CNFA, Roy Sylivain, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard n’abandi bayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu bafashijwe n’uyu mushinga.
Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Mukamana Laurence yavuze ko mu bikorwa byabo byose bafatanyije n’inzego z’ibanze kandi bishimira umusaruro byatanze mu gufasha abahinzi kugira ngo banoze ubuhinzi bwabo n’umusaruro wiyongere.

Yashimiye ubuyobozi bw’uturere 10 uyu mushinga wakoreyemo, avuga ko iyo hatabaho ubufatanye, ibyakozwe bitari gutanga umusaruro bishimira nyuma y’imyaka 5.
Umwe mu baturage bafashijwe na Hinga Weze, Hagenimana Joseph utuye mu Murenge wa Musebeya, Akarere ka Nyamagabe yatangaje ko uyu mushinga wamufashije kumenya gutegura indyo yuzuye agaburira abana be.
Akomeza avuga ko babahuguye babigisha gukora uturima tw’igikoni, babigisha korora inkoko. Ati : “Numvaga ko umworozi ari uworora inka kandi nta bushobozi bwo kuyorora mfite, batworoje inkoko, ziratera nkagurisha amagi nkagura n’ayo nsigira umuryango wanjye yo kurya.”
Jonathan Kamin, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda n’i Burundi yavuze ko ibikorwa bya Hinga Weze ari ibyo kwishimira.Yasabye abahinzi kwita ku bikorwa byagezweho kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro.

Sylvain Roy, Umuyobozi wa CNFA yari ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa Umushinga Hinga Weze, yatangaje ko intego yo gufasha abahinzi yagezweho.
Yagarutse kuri AGRAH CARE Farm Services Centre, avuga ko yasanze ari kimwe mu bya mbere yabonye muri Afurika ndetse ko yifuza ko mu myaka nk’ibiri iri mbere azagaruka kwishimira umusaruro iki kigo kizaba kigezeho.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel yashimiye Umushinga Hinga Weze kuba usoje ubasigiye ibikorwa bikomeye mu Ntara bakaba bagiye kubyubakiraho kugira ngo bakomeze batere imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Ngabitsinze yavuze ko nubwo igihe cy’uriya mushinga kirangiye ibikorwa byiza wakoze bizakomeza.

Yakomeje avuga ari ugushyira akadomo ku bikorwa by’imyaka 5 ishize ubundi bagakomerezaho ibindi. Yasabye abaturage kubungabunga ibi bikorwa byagezweho.