50 Cent yanze arenga miliyoni eshatu z’amadolari mu kwamamaza Donald Trump

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuraperi w’umunyamerika Curtis James Jackson III uzwi cyane nka 50 Cent, yatangaje ko yanze kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Donald Trump aho yari bwiyamamarize kuri MadisonSquare garden yanga kwakira agera muri million eshatu z’amadolari y’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uwo muraperi yatangaje ko yahisemo kutivanga muri Politiki, mu rwego rwo kwirinda kugira abantu be atakaza.

Yagize ati: “Narabihakanye kuko singishaka kwivanga mu bintu bya Politiki, niyo waba uri mwiza gute, iyo winjiye muri Politiki abantu bafata uruhande bakwanga cyangwa bakagucira imanza.”

50 Cent avuga ko nta mafaranga ashobora gusimbuza abakunzi b’ibihangano bye, kuko nta n’umwe yifuza gutakaza, ari nayo mpamvu yahisemo kureka kwakira milliyoni eshatu z’amadolari y’Amerika, yahabwaga kugira ngo ajye kuririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azaba tariki 5 Ugushyingo 2024, abahanzwe amaso bakaba barimo Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulike hamwe na Kamala Harris ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE