Yevgeny Prigozhin yapfuye
Umuyobozi w’Umutwe w’abacanshuro wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Burusiya mu gace ka Tver kari mu Majyaruguru ya Moscow.
Prigozhin apfuye nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero nubwo nyuma byaje guhagarara.
Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya Sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa Mukuru Moscow igana mu Mujyi wa St Petersburg, nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje.
Iyo ndege isanzwe itwara abagenzi biyubashye yari ifite abagenzi barindwi n’abandi batatu bashinzwe gutwara indege.