Ubuhuza bwunga, umwihariko w’u Rwanda wa mbere y’ubukoloni

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, basobanuriwe imikorere y’ubuhuza bwunga n’icyo bufasha Umuryango Nyarwanda.
Byagarutsweho ku wa Gatandatu taliki 29 Mata 2023 nyuma y’Umuganda rusange ushingiye ku bumenyi wakorewe mu Kagari ka Nonko mu Murenge wa Nyarugunga.
Uwicyeza Bernadette, Umuyobozi w’Umuryango ‘Mediation Home Rwanda’/ Ubuhuza bwunga, ni umuhuza, yigisha ubuhuza ndetse akaba abarizwa mu kanama ngishwanama ku buhuza mu manza zaregewe inkiko.
Asobanura ko gahunda y’ubuhuza mu gihugu ari gahunda y’igihe kirekire.
Ubuhuza ni bwo butabera nyarwanda, bukaba ubutabera bwa mbere y’ubukoloni aho Abanyarwanda bakemuraga ibibazo mu biganiro.
Ni nyuma yaho hajemo igihe cy’ubukoloni n’amategeko mvaburayi agendera ku bimenyetso n’inkiko.
Mu Itegeko Nshinga rya 2003 itegeko risumba andi mategeko mu Rwanda, amahame agenderwaho harimo ko Abanyarwanda bajya baganira mu nzego zose mu bibazo bafite kugira ngo babikemure mu biganiro.
Muri gahunda mbaturabukungu ya 2017, harimo gushishikariza Abanyarwanda gukemura impaka batagombye kujya mu nkiko.
Uwicyeza yagize ati: “Kubera ko kuburana bikurura inzangano, abantu babitakazamo umwanya n’amafaranga bityo ugasanga bihabanye n’icyerekezo cyacu cyo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni muri urwo rwego, mu rwego rw’ubucamanza hashize imyaka 5 rushishikariza Abanyarwanda kuganira kuruta gushaka uko bajya guhangana mu nkiko”.
Akomeza avuga ko Politiki y’Igihugu ari uko ibyo byose byazamukaga byasubira inyuma, hakazamo abantu babigize umwuga babifashamo Abanyarwanda, ari na yo mpamvu hari gahunda yo kubaka ubushobozi.
Inyigisho z’ubuhuza zigomba kumanuka zikagera ku bantu bose ndetse no kubaka ubushobozi bw’abasanzwe babikora nko mu Nzego z’ibanze, mu bacuruzi na bo bakabasha gufasha Abanyarwanda bagenzi babo.
Nkuko bitangazwa na Mediation Home Rwanda, abantu basigaye bakoresha ubuhuza kuko mu kwezi kwa Werurwe habayeho icyumweru cy’ubuhuza, aho umunsi umwe gusa abantu bumvikanishijwe ari 70 bityo imanza zikarangira.
Uwicyeza yabwiye Imvaho Nshya ko icyo urwego rw’ubucamanza rugamije, ari uko buri kwezi rukurikirana mu nkiko hose bakagira umunsi umwe w’ubuhuza, abantu bakabaganiriza ibintu bikarangira bumvikanye.
Abahuza b’umwuga batanga serivisi ibatwara umwanya, ibasaba kwihugura kandi ubona ko ikenewe.
Ni yo mpamvu hari amafaranga yishyurwa umuhuza kubera icyo gihe. Kugeza ubu hari ibiciro byagenwe.
Iyo ari mu manza zaregewe inkiko, hari imbonerahamwe y’ibiciro byatanzwe kuva ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atandatu (600,000Frw), bitewe n’urwego urubanza rugezemo.
Rev Canon Peter Twahirwa yabwiye Imvaho Nshya ko akurikije ibibazo byabajijwe n’uko bari bakurikiye, bigaragara ko abaturage bakunze ubuhuza bwunga.
Yagize ati: “Ibintu byasobanutse neza, ibintu birumvikana ariko bakomeje bakabisobanura byagirira akamaro abaturage kandi ntibigarukire ku Kicukiro gusa ahubwo bikazakwira mu Rwanda hose”.
Akurikije uko asanzwe azi urwego rw’Abunzi nta mafaranga yari arimo, byari ibintu by’ubuntu kandi ngo bigakoreka.
Ati: “Ibi rero na byo birimo kugabanya imanza z’inkiko zahoraga zigenda hejuru iriya ariko ibingibi by’ubuhuza bikaba birimo kwinjiramo amafaranga nubwo atari menshi nk’ay’imanaza”.
Agaragaza ko kuri bamwe bishobora kuba imbogamizi ku muturage bitewe n’amafaranga yinjiyemo ariko naba makeya ngo bizagira akamaro kuko bizakemura ibyo mu nkiko bityo ngo ntibikomeze kujya hejuru.



Me MUKUNDIYUKURI Didace says:
Gicurasi 2, 2023 at 10:58 amNkunda u Rwanda kubwo kwita ku banyarwanda bakemurirwa ibibazo byabo binyuze mu Buhuza bwunga