2023-2024: Serivisi zirenga miliyoni 5 zasabwe n’abaturage ubwabo ku Irembo

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) yatangaje ko hagati y’umwaka wa 2023 na 2024, abaturage ubwabo bisabiye serivisi zirenga miliyoni 5 banyuze ku rubuga rw’Irembo.
Kugeza ubu habarurwa, abarenga ibihumbi 400 bamaze gufungura konti bwite ku Irembo.
Minisitiri w’Ikiranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, mu biganiro Minisiteri ayoboye yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburingane bw’Abagabo n’Abagore.
Ni ibiganiro byagarutse ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) y’Umwaka wa 2023-2024.
Minisitiri Ingabire yavuze ko umubare w’abaturage bisabira serivisi binyuze mu ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rw’Irembo, ugenda wiyongera.
Yagize ati: “Hagati ya 2023 na 2024, twabonye ko serivisi zirenga miliyoni 5, zasabwe n’abaturage ku giti cyabo, bidasabye kujya kureba undi muntu ubibakorera.”
Yashimangiye ko uwo umubare w’abaturage wiyongereye hashingiwe kuri gahunda za Leta zashyizweho zo kubakangurira kumenya kwikoreshereza ikoranabuhanga.
Imibare yatanzwe na MINICT yagaragaje ko ubu bukangurambaga bugamije gutanga ubumenyi, kugira ngo buri muturage agire ubushobozi bwo gusaba serivisi zitangirwa kuri interineti abyikoreye.
Minisitiri Ingabire yavuze ko abantu miliyoni 1.5 bahuguwe imbona nkubone, aho mu 2023-2024, abarenga miliyoni 9 bahuguwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Icyakora avuga ko kuba hari umubare munini w’Abanyarwanda batazi gusoma no kwandika ari imbogamizi ikomeye ituma hari abaturage badahita basobanukirwa no kumenya kwisabira sirivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Irembo, Bimpe Israel yavuze ko abo baturage bisabira serivisi ku rubuga rw’Irembo bari mu byiciro bitandukanye.
Yagize ati: “Abaturage 91% bazisaba bakoresheje abajenti, 6 % by’abaturage bazisaba bagiye hombi (abazisabira ubundi bagafashwa n’abajenti), 2,6% bashobora kuba bazisabira bonyine”.
Bimpe yavuze ko hari gahunda zo kunoza ikoranabuhanga mu Irembo, haguwe uburyo bwo kubona serivisi kuri uru rubuga aho ubu serivisi zisaga 240 zishyurwa zikanasabirwa kuri urwo rubuga.
Ni mu gihe serivisi zisabirwa kuri urwo rubuga gusa zisaga 600.
Yavuze ko harimo gushyirwa imbaraga mu guhindura amategeko agenga gusaba serivisi ku Irembo, aho hazagabanywa uburyo bwo gusaba impapuro usaba serivisi.
Yagize ati: “Hari ubwo umuturage asaba servisi, agahera ku Irembo, asaba icyangombwa runaka, akagaruka ku Irembo kugira ngo yongere ayishyireho nk’umugereka.”
Yongeyeho ati: “Turavuga ngo ni gute inzego zakongera uburyo bwo gukorana. Muri gahunda yiswe Ziro Trip Zero Paper, akenshi bisaba guhindura uko serivisi zitangwa, amategeko no gukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo twongere ubushobozi bw’ikigo bw’ikoranabuha kugira byorohe.”
Bimpe yavuze ko iyo gahunda nimara gukunda hazashyirwaho uburyo bufasha umuturage, aho azashyiraho icyangombwa rimwe gusa, nagaruka ntibyongere gusaba ko ashyiramo ikindi cyangombwa.
Imibare ya MINICT igaragaza ko kugeza ubu abaturage bafite imyaka 10 kuzamura bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bagera kuri 68, 5%.
Ni mu gihe Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga bangana na 22%.
MINICT ivuga ko kugeza ubu hari Intore mu ikoranabuhanga ari rwo rubyiruko mu ikoranabuhanga, zigera kuri 200 ziri hirya no hino mu gihugu zigisha abaturage kurikoresha.
Ni mu guhe hamaze gutangizwa gahunda y’imyaka itanu izarangira mu 2029, igamije gufasha urubyiruko kwigisha abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga rihambaye rugera kuri miliyoni, bikazarufasha kwihangira imirimo no kubona akazi ku rwego mpuzamahanga.
