2014-2024: Hagarujwe miliyari 14 Frw muri 31 Frw z’umutungo wa Leta wanyerejwe

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mafaranga akomoka ku mutungo wanyerejwe kuva mu 2014 kugeza mu 2024 hagomba kugaruzwa miliyari 31 na miliyoni zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hamaze kugaruzwa miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yabigarutseho, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, mu Nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, hagamijwe kureba ishusho ya ruswa mu Rwanda no uburyo yakumirwa.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko ya Nyakanga 2023 na Kamena 2024, hagarujwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 2 na miliyoni zisaga 856.
Yagaragaje ko mu yagombaga kugaruzwa hiyongeraho amafaranga y’amahanga angana na miliyoni 6 n’ibihumbi bisaga 503 by’amadolari y’Amerika n’Amayero ibimbi bisaga 920.
Ashimangira ko kuva mu 2014 kugeza muri Kamena 2024, amafaranga yose yagarujwe angana na miliyari 14 na Miliyoni zisaga 47, Amayero ibihumbi bisaga 3 n’amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 14 n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nirere Madeleine yashimangiye ko aya mafaranga kugira ngo yose agaruzwe hakenewe ingufu nyinshi mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo biri hafi kugaruza nk’icyakabiri cy’ariya mafaranga, ni ngombwa ko hashyirwamo ingufu.”
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Hon Musangabatware Clement, yagaragaje ko kugira ngo Leta ibashe guhangana n’abanyereza umutungo, hashyirwaho itegeko ry’uko umukozi wese umutungo afite awumenyakanisha, hadategerejwe igihe abaye Umuyobozi Mukuru.
Yagize ati: “Umukozi wa Leta ugiye mu kazi yajya amenyekanisha umutungo mu ishami rishinzwe abakozi, kugira ngo nibura mu myaka runaka bazarebe uko umutungo we uhagaze.”
Umushinjacyaha wa Repubulika Habyarimana Angelique, agaragaza ko hakiri imbogamizi mu kugaruza umutungo w’Igihugu wanyerejwe.
Yavuze ko umutungo wanyerejwe wandikwa ku bandi bantu barimo abavandimwe b’uwakoze icyaha, cyangwa se ukajyanwa hanze y’Igihugu aho abagenzacyaha badashobora kugera.
Uwo muyobozi yavuze ko u Rwanda rurimo gukorana n’inzego z’ubushinjacyaha n’iz’ubugenzacyaha mu gukurikirana abakekwaho ibyo byaha.
Yavuze ko kandi inzego z’ubutabera z’u Rwanda zikomeje gukorana n’izo hanze y’Igihugu ngo abakekwaho ibyaha bakurikiranwe.
Yagize ati: “Hari ubufatanye tugomba kuganira n’inzego zo mu Karere n’iziri mpuzamahanga mu gufasha kubona amakuru atangwa mu buryo bwa nyabwo, atuma tumenya icyo gukurikirana n’icyo gukora.”
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko ubu umuntu wese ugaragawe imyitwarire iganisha kuri ruswa by’umwihariko umukozi wa Leta, ahita yirukanwa.





