1:55AM Music ntiyahagaritse gushora imari mu muziki nyarwanda 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55AM yashinzwe na Coach Gaél (Gael Karomba, yatangaje ko imikorere yayo irimbanyije nk’uko bisanzwe, bihabanye n’ibihuha byakwirakwijwe ko yaba yahagaritsora imari mu buhanzi nyarwanda. 

Ubuyobozi bwa 1:55AM  bwasobanuye ko nubwo hari impinduka zirimo gukorwa bitavuze ko zizaganisha ku gufunga kwayo nk’uko byari bikomeje guhwihwiswa ahubwo ari inzira yo gukomeza gutera imbere.

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 22 Mata 2025, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa 1:55AM Music, Kenny Mugarura, rigaragaza ko nubwo hari impinduka mu buyobozi n’imikorere, ariko batahagaritse ibikorwa.

Banditse ati: “1:55AM iracyakora kandi yiyemeje gushora imari no guteza imbere impano nyarwanda. Hari impinduka ziri gukorwa imbere mu kigo mu rwego rwo gutera imbere kurushaho.”

Iri tangazo rije nyuma y’uko hari hashize iminsi havugwa byinshi iyo nzu itunganya umuziki (Label) yaba iri hafi gufunga imiryango, bikajyana no gusakara kw’amakuru atandukanye y’imbere mu kigo yiganjemo amasezerano ya bamwe mu bahanzi bayibarizwamo, ibyatangaje ubuyobozi.

1:55AM yanagarutse ku bucuti bwayo na Bruce Melodie, ivuga ko agikomeye nk’umuhanzi w’icyitegererezo, ndetse ko nta n’akantu na gato bicuza ku bwo gushora imari muri we.

Iti: “Bruce Melodie aracyari umwe mu bahanzi bacu b’ingenzi kandi aracyafite umwanya w’icyubahiro. Ntitwicuza kuba twarashoye imari mu muziki nyarwanda, ahubwo twishimira uruhare rwacu mu guteza imbere impano z’iwacu.”

Ubuyobozi buhumuriza abahanzi n’abandi bakorana na bo ko nta na rimwe yahatiye cyangwa yasabye ku ngufu umuntu kongera amasezerano. Ko uwaba ashaka kugenda, yemerewe kubisaba mu mahoro.

Iti: “Ubwisanzure n’indangagaciro by’abahanzi ni ingenzi. Uramutse atifuza gukomeza gukorana natwe, yemerewe gusaba gusesa amasezerano mu bwumvikane.”

Umuyobozi wa 1:55 AM Kenny Mugarura, yasoje asaba abantu kwihangana, avuga ko amakuru arambuye ku mpinduka, ubuyobozi bushya, n’abahanzi bazatangazwa nyuma y’inama n’isesengura birimo gukorwa imbere muri label.

Mu gusoza iri tangazo bavuze ko 1:55AM Music ikomeje umuhate wo gukorera mu mucyo no guteza imbere uruganda rw’umuco n’imyidagaduro mu Rwanda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE