Zelensky akomeje gutakambira Amerika ngo imuhe intwaro zo kurasa u Burusiya

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky biteganyijwe ko ku wa 17 Ukwakira azahura na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo amusabe ubufasha mu bya gisirikare buzatuma atsinda intambara amaze imyaka ahanganyemo n’u Burusiya.

Biteganyijwe ko Zelensky azasaba Trump kumuha misile zikaze zirasa mu ntera ndende ku buryo zagera i Moscow n’indi mijyi mikuru y’u Burusiya zivuye muri Ukraine, ndetse Trump yavuze ko ashobora guha Ukraine intwaro niba Putin akomeje kwinangira kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Trump na Zelenskiy bashobora kuganira ku masezerano azatuma Ukraine isangira ikoranabuhanga ry’indege z’intambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amwe mu yazaha Trump uburenganzira bwo kurengera Ukraine.

Zelensky yavuze ko ashobora no guhabwa misile zo mu bwoko bwa ‘Tomahawk’, mu gice cy’amasezerano agamije gufasha Ukraine kubona intwaro z’Abanyamerika.

Kuva Trump yatangira guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu bihe bitandukanye mu biganiro bigamije amahoro ya Ukraine nta musaruro byatanze ndetse impande zombi zakomeje kugaba ibitero by’indege z’intambara byahitanye abantu binangiza ibikorwa remezo.

Bamwe mu bayobozi ba Ukraine bagaragaje ko u Burusiya na Ukraine byombi biri kugerageza gukaza  igitutu   kandi ko nta bushobozi buhagije bifite bwo gukomeza intambara.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko imyitwarire ya Trump kuri Ukraine yahindutse nyuma y’igihe agaragariza umujinya Putin kuba nta ntambwe igihugu cye kiri gutera iganisha ku masezerano y’amahoro no kuba yashyirwa mu bikorwa.

Ni mu gihe mu minsi yashize yari yavuze ko Kyiv igomba kurekura bimwe mu bice byayo kugira ngo amasezerano y’amahoro agerweho nkuko byari byasabwe n’u Burusiya ariko Ukraine ikabitera utwatsi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE