Zambia: Ibyo gushyingura uwahoze ari Perezida byari byajemo kidobya byasobanutse

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Nyuma yo kutumvikana hagati ya Leta n’umuryango w’uwahoze ayobora Zambia nyakwigendera Edgar Lungu, ku bijyanye n’imihango yo kumushyingura ubu byaganiriweho bihabwa umurongo.

Edgar Lungu wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza 2021, agiye kumara hafi ibyumweru bibiri apfuye azize indwara itaratangajwe aguye muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko umuryango wa Lungu watangaje mbere y’uko apfa ko yasize asabye ko uwo bahanganye akaba na Perezida uriho ubu, Hakainde Hichilema, atazigera yegera umurambo we.

Gusa umuvugizi w’umuryango we yemeje ko hari ubwumvikane bwagezweho hagati y’umuryango we na Leta buha Perezida Hichilema uburenganzira bwo kuyobora umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro uzaba ku wa 22 Kamena.

Lungu imihango yo kumushyingura yateje imvururu, abenshi bibaza uko bazamwunamira.

Nyuma y’ibiganiro hagati ya Leta n’umuryango we bumvikanye ko umurambo wa nyakwigendera uzazanwa mu murwa mukuru w’icyo gihugu Lusaka, ku wa 18 Kamena hifashishijwe indege yihariye.

Nyuma yo kugezwa ku kibuga cy’indege, umurambo we uzakirwa n’umuryango we ubundi ujyanwe iwe i Lusaka.

Mu gihe cy’iminsi itatu uhereye ku wa Kane tariki ya 19 Kamena umurambo uzajyanwa ahabera inama rusange i Lusaka mu rwego rwo kugira ngo n’abaturage bamusezere mu cyubahiro.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena hazaba umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro ku rwego rw’igihugu, ndetse ashyingurwe ku wa 23 Kamena gusa aho azashyingurwa ntiharatangazwa.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE