Yemen: Bemeranyije amahoro na Amerika ariko bavuga ko ibyo ako gahenge bitareba Isiraheli

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro muri Yemen uzwi nka,’Abahouthis’, Mohammed Abdulsalam, yatangaje ko amasezerano y’agahenge hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abahouthis atareba Isiraheli bityo ko ibitero biyerekezaho bizakomeza.
Mohammed yabitangaje kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko Amerika izahagarika ibitero by’indege ku Bahouthis, kandi batanze icyifuzo cyo guhagarika intambara.
Yabwiye itangazamakuru ko ayo masezerano atareba ibitero by’Abahouthis ku bwato bwa Isiraheli, mu nyanja itukura kandi bazakomeza kubarasaho kubera ibibazo by’umutekano muri Gaza.
Mu minsi itatu ishize nabwo bagabye ibitero bya misile kuri Isiraheli, byibasiye hafi y’ikibuga cy’indege cya Ben Gurion i Tel Aviv.
Icyo gitero cyakomerekeje abantu 8, gihagarika ingendo z’indege by’akanya gato ndetse sisiteme y’ubwirinzi ya Isihareli ntiyabashije kugihagarika.
Hadaciye kabiri Isiraheli nayo yahise isubiza icyo gitero yerekeza indege z’intambara ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Sanaa, ndetse igaba ibindi bitero, mu mujyi wa Hodeidah, bihitana bane abandi barakomereka.
Byatumye Abahouthis barahirira ko bazakomeza kugaba ibitero kuri Isiraheli kugira ngo bahagarike ibikorwa byayo muri Gaza.
Gusa hagati yabo n’Amerika intambara yongeye kwaduka mu mezi abiri ashize nyuma y’uko bagabye igitero mu nyanja itukura ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika.
Nyuma y’ibyo bitero Amerika yahise irahirira kwihorera; muri Werurwe igaba ibitero bigamije gusenya ibikoresho by’ubwirinzi bw’indege, ibikoresho by’itumanaho, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gutera ibisasu hifashishijwe indege.
Ibitero byagabwe mu bice bitandukanye bya Yemen harimo no mu murwa mukuru Sanaa, Saada, Taiz, Al Hudaydah, Marib no mu tundi duce.
Ikinyamakuru New York Post kivuga ko ibyo bitero byasize bihitanye abarenga 500, naho 600 barakomereka.
Ku wa 17 Mata nabwo Amerika yongeye gutera icyambu gikomeye kinyuzwaho amavuta cya Ras Isa mu ntara ya Al Hudaydah, abarenga 80 barapfa, abandi barenga 170 barakomereka.
Nubwo impande zombi zumvikanye agahenge ariko nta gihamya ko amasezerano azubahirizwa.
Mu Ukuboza 2023, uwari umuyobozi w’Abahouthis yavuze ko Amerika izahura n’ibibazo mu gihe yatera Yemen, kandi ko intambara ya Amerika n’Abahouthis ari ibintu byifuzwa cyane.
