Yari umunyakuri, umubyeyi, yanga akarengane: Ubuhamya bw’ababanye na Ingabire Immaculée (Amafoto)

Abantu batandukanye babanye cyangwa bahuriye na Ingabire Marie Immaculée mu mirimo yakoraga, batanze ubuhanya bagaragaza uko yari indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza, kurenganura abarengana, kuvugisha ukuri kandi akaba n’umubyeyi wa benshi.
Ubuhamya babutanze kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée mu rugo iwe aho yari atuye Kicukiro mu Murenge wa Niboye.
Yasezeweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, Amb Charles Murigande, Visi Perezida wa Ibuka, Christine Muhongayire.
Nyakwigendera kandi yasezeweho n’umushakashatsi Tom Ndahiro bakoranye, Mary Balikungeri na Kanakuze Jeanne d’Arc bakoranye muri sosiyete sivili.
Bamwe batanze ubuhamya bavuga uko Ingabire yabakuye ku muhanda, abandi akababera umuhamya utarya iminwa mu nkiko, intwari, umubyeyi n’ibindi.
Hari abavuga ko nyakwigendera yabarenganuye mu manza z’akarengane kandi bakabona ubutabera.
Ingabire kandi yari impirimbanyi mu guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Umwe mu babyeyi bo mu muryango Rwanda Women Network, avuga ko yagize ubuzima bukomeye kuva mu 1959 ariko aho Jenoside irangiriye atabarwa n’Inkotanyi zirimo nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée.
Ati: “Immaculée yatwigishije amategeko, atwigisha gukundana, twakuriye mu gihugu kibi […], turapfushije, igihugu kirapfushije.
Ntawari uzi gusokoza, kwambara, ubu turi abacamanza tutabyigiye, uriya ni umudamu, ni umukobwa, Imana yamuremye yaramwitondeye.”
Uyu mubyeyi akomeza agira ati: “Iyo umaze gupfusha umugabo uba ubaye nabi, yabaye umugabo wacu, masenge, Imana imwakire kandi abagabo b’iki gihugu mwagize amahirwe yo kwiga no kuyobora, mutere ikirenge mu cye.”
Tom Ndahiro, avuga ko Ingabire afite uruhanga rudahangwa n’abanzi n’aborozi. Avuga ko yari afite umutima w’ubutwari kuko aho yajyaga, akumva uvuga nabi u Rwanda, yarahagurukaga akamunyomoza.
Mu buhamya bwe bugufi, Ndahiro yavuze ko mu 1996 ubwo yakoranaga na nyakwigendera, batangiye kujya bakurikirana ibibazo by’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kubera ubuhamya bwabo byatumye Tom ananirwa ariko Ingabire arakomeza.
Avuga ko nyakwigendera yari afite ubutwari budashoborwa na buri wese. Akomeza avuga ati: “Ya ntambara twarwanye nzayikomeza’.
Mukansonera Consolée wo mu Bugesera, na we ahamya ko igihugu kibuze intwari kandi kibuze umuntu wabaye hafi abapfakazi n’imfubyi.
Ati: “Yatubereye inkoramutima, yaraduhanuye, yatugiriye inama kenshi, tubaye imfubyi.”
Ababyeyi bafashijwe na nyakwigendera bakava mu buzima bubi bijyanye n’amateka banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko babanye na we bababaye kandi banishimye.
Byukusenge Françoise yavuze ko ubutwari budasabwa ahubwo buharanirwa.
Nyakwigendera ni we watumye asubira mu buzima bwo kuvuga, ni na we wamusubijemo ubuzima bwo kugenda no gutekereza.
Musabyimana Emmanuel na we avuga ko apfushije kandi n’igihugu gipfushije intwari. Mu buhamya bwe avuga ko nyakwigendera yamufunguje arengana ndetse n’umugore.
Mu buhamya bwa Mukasano Gaudence avuga ko nyuma ya Jenoside yafashe icyemezo cyo kwanga kwiga ahubwo afata umuhanda ajya gucuruza agataro.
Mu 2001 yari afite abana batatu. Yaje kujya gucuruza mu Gisimenti ahura na Ingabire amubaza ibijyanye n’ubuzima bwe.
Yamusabye kujya mu rugo nyuma amubwira ko amuha ibikoresho byose by’ishuri ariko agasubira ku ishuri.
Yavukanye n’abana 13, barokoka ari 3, se bamwica areba avuga ibyo agira ngo amwemeze uburyo adashobora gusubira mu ishuri.
Mukasano ahamya ko uwo ari we, byagizwemo uruhare na Ingabire wamushishikarije kujya ku ishuri.
Umurutasate Asuma wavuye mu Karere ka Rusizi avuga ko yari umwamikazi muri aka Karere kubera Ingabire biturutse kuri serivisi yajyaga amuha.

























































