Yahawe inkwenene abeshye ko u Rwanda ari bwo rucyemera kwakira FDLR

Nta kintu gishobora gusebya umuyobozi uhagarara imbere y’abanyamakuru agerageza kubamenyesha amakuru mashya agasanga hari andi bamaranye imyaka isaga 20, umusaruro uvamo ni uko abenshi mu bamwizeraga batangira kumutakariza icyizere nubwo yaba yari afite inyungu mu gutangaza ibinyoma abigambiriye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasiya ya Congo (RDC) Christophe Lutundula, yishyize ku karubanda ahamya ko mu nama yahurije Abakuru b’Ibihugu i Luanda muri Angola ari bwo u Rwanda rwemeye kwakira umutwe w’inyeshyamba za FDLR.
Nyuma yo gutangaza ayo magambo, umwe mu banyamakuru bitabiriye icyo kiganiro, yayafashe ayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga maze abantu batandukanye bayasamira hejuru banenga ubuyobozi bwa RDC bushyira imbere gukoresha imvugo zidafitiwe gihamya buri gihe.
Asomera Abanyamakuru imyanzuro yumvikanyweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uwa RDC Felix Antoine Tshisekedi na Joao Lourenco, Minisitiri Lutundula yagize ati: “nanone hakwiye kuremwa uburyo buboneye bwo kwakira impunzi zitahuka. Aho ni ngombwa ko mpasobanura…”
Abanyamakuru bose bari bateze amatwi, arakomeza agira ati: “Iyo bavuga impunzi, ntiharebwa gusa Abanyekongo bari mu Rwanda na Uganda bahoze muri M23, ahubwo ku nshuro ya mbere mu buryo bugaragara, u Rwanda rubinyujije muri Perezida warwo rwemeye ihame ryo kwakira impunzi, by’umwihariko abari muri FDLR bavugaga ko Abanyarwanda batigeze bashaka ko batahuka kuko babita abajenosideri bavuga ko badashobora kumvikana n’abajenosideri.”
Dominic Johnson ukomoka mu Budage akaba umwanditsi w’Ikinyamakuru TAZ, yibajije ati: “Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ntabwo azi ko gahunda ya DDR yo gususezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero barimo na FDLR, imaze imyaka isaga 20 ikora kandi yanafashije ibihumbi kwisanga mu muryango nyarwanda?”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, na we ari mu bahise banyomoza icyo kinyoma cyambaye ubusa, ashimangira ko u Rwanda rumaze imyaka isaga 20 rwakira abitandukanyije n’umutwe wa FDLR binyuze muri gahunda yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (DDR).

Atanga urugero rw’abasaga 700 baheruka gusezererwa muri Gicurasi uyu mwaka, Yolande yagize ati: “Ibinyoma byambaye ubusa bya Minisitiri ntacyo bifasha. Gahunda y’u Rwanda yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare/abarwanyi imaze igihe, irazwi kandi irakora.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, na we yagize ati: “Abavuye muri FDLR bakirwa buri munsi bagahugurwa [mu myuga itandukanye] ndetse bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe cyangwa ababyifuza bagahabwa inshingano muri serivisi z’umutekano.”
Na we yagaragaje ibihamya by’amafoto yo mu kwezi gushize ubwo yayoboraga umuhango wo gusezerera abahoze muri FDLR barimo na Brig. Gen. Mberabahizi David, agira ati: “Ibihamya by’ibyakozwe birahari.”
Mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwatangije gahunda ihamye itanga ibisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda batahukaga mu Gihugu, aho abenshi babaga muri RDC. Abasivili bajyaga batandukanywa n’abahoze mu nyeshyamba kuko ari bo bacaga i Mutobo mu gihe abasivili bo bahitaga bafashwa gusubira mu miryango yo ku ivuko ryabo.
Mu 2010 ni bwo iyari Minisiteri yo Gukumira Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, batangije gahunda Nzahurabukungu n’imibereho myiza igenewe abatahuka n’abandi batishoboye ijyana n’iyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Kugeza ubu ikigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abasirikare kimaze kwakira ibyiciro bikabakaba 70 aho abagera ku 13,000 bahoze ari abarwanyi biganjemo abari muri FDLR n’indi mitwe yarwaniraga muri RDC bamaze kuhanyura kuva mu mwaka wa 2001.
Nubwo abenshi mu batahutse basezerewe bagasubizwa mu buzima busanzwe, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagejejwe imbere y’ubutabera baryozwa ibyo bakoze cyane ko ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bidasaza.


