Yago ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Umuhanzi akaba n‘umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pondat, n’umukunzi we Teta Christa, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.
Ni nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Yago n’umukunzi we Teta Christa bitegura kwibaruka imfura yabo, bikanashimangirwa na Yago ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, Yago yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we, avuga ko bishimiye ibyo Imana yabakoreye.
Yanditse ati: “Imana yatubereye nziza,Ihirwe rukundo rwanjye, ndagukunda kandi simbyicuza. Yago Life yageze ku Isi.”
Arongera ati: “Tariki 05/05/2025 saa 8:52 z’umuhoroba ”Yago Life“ yageze ku Isi. Imitima yacu irishimye, imiryango
yacu irishimye ko umwami yahageze.“
Muri Werurwe muri uyu mwaka, Yago yashyize ahagaragara indirimbo yise “Elo” yakomoye ku mukunzi we, bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.
Abajijwe uko iby’urukundo rwabo byatangiye, uyu muhanzi yavuze ko yamenye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.
Mu 2024, ni bwo Yago yerekeje muri Uganda, nyuma Teta aza kumusangayo, ari na ho bibarukiye imfura yabo.
