Yafatanywe udupfunyika 500 tw’urumogi yaduhishe mu muceri

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, ku wa Gatandatu taliki ya 4 Werurwe, yafashe umugabo w’imyaka 46 wari winjije urumogi mu gihugu aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yafatiwe mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Muyange mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke afite udupfunyika 500 yari yashyize mu mufuka urimo umuceri.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uwo mugabo yafashwe ahagana saa munani z’ijoro akimara komoka.
Yagize ati: “Ubwo abashinzwe umutekano bari mu kazi ko gucunga umutekano mu Kagari ka Muyange, basatse umufuka w’umuturage yari yikoreye basanga harimo udupfunyika tunini tw’urumogi 500 yari yashyize mu muceri.”
Amaze gufatwa yavuze ko yari agiye kurugurishiriza mu Kagari ka Mariza ko muri uwo Murenge wa Nyabitekeri ari na ho atuye.
Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ruharambuga kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
CIP Rukundo yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku muntu wese bacyetseho ibiyobyabwenge.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.