Willy Paul yateguje kuzitabira irushanwa rya Grammy awards

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 7, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhannzi wo muri Kenya Willy Paul yagararaje ibyishimo yatewe no guhura akanaganira n’umuyobozi wa Recording academy, itegura irushanwa rya Grammy awards, ateguza kuzayitabira akanegukana bimwe mu bihembo bihatanirwamo.

Uyu muhanzi yabitangarije abamukurukira ku mbuga nkoranyambaga, asezeranya abamufashe akaboko mu rugendo rw’umuziki intambwe iruseho.

Yanditse ati: “Muzi n’ibindi!!! Nahuye na Perezida wa Recording academy, Panos A.Panay, yumvise indirimbo nshya nakoranye na Guchi wo muri Nigeria, avuga ko yayikunze. Ejo hazaza ni heza cyane, kuri mwese mwanshyigikiye muri uyu muziki ndabashimiye.

Nkomeje kuzamuka mu bushorishori! Grammy irimo iransatira.”

Aba bombi bahuriye mu nyubako ya Safari Business Arcade, iherereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya tariki 06 Kamena 2025, ubwo uwo muyobozi yari yasuye icyo gihugu.

Indirimbo Willy Paul yafatanyije n’umuhanzikazi Guchi yakunzwe na Perezida wa Recording academy, Panos A.Panay, yitwa ‘You’ ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni zirindwi mu myaka ibiri gusa.

Willy Paul azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Your Body, Sure Bet, Lulu Lala, My Love My child n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 7, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE