Volleyball: U Rwanda rwasezerewe muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika y’abatarengeje imyaka 20

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 mu Volleyball, yasezerewe muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-1.

Ni umukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe ¼ cy’iri rushanwa ku kibuga cya Hassan Mostafa Hall kiri mu mujyi wa Cairo mu Misiri.

Abasore b’u Rwanda batangiye nabi n’uyu mukino kuko yahise itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-14, mu iseti ya kabiri u Rwanda rwagarukanye imbaraga nyinshi rwegukana iyi seti ku manota 25-22.

Mu iseti ya gatatu Misiri yongeye kwikubita agashyi ibona amanota 25-15, hakurikiraho iya kane na yo yegukana ku manota 25-15.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Misiri amaseti 3-1 rusezererwa muri ¼ cya shampiyona nyafurika.

Mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina muri iri rushanwa nta n’umwe ruratsinda.

Kuri uyu wa Gatanu, U Rwanda rurahura na Algeria mu mikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE