Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yakoze amateka igera muri ½ mu mikino y’Afurika

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu cyiciro cy’abagore yitwaye neza mu mikino y’Afurika irimo kubera muri Cameroun “Women’s African Nations Volleyball Championship 2023″ itsinda Algeria ibona itikeya ½ cy’irangiza.
Muri uyu mukino wabereye muri “Palais Polyvalent des Sports de Yaoundé”, ikipe y’u Rwanda yatsinze Algeria amaseti 3-2. Ikipe ya Algeria yabanje gutsinda u Rwanda amaseti 2-0 (25-23 na 25-15). Ikipe y’u Rwanda yegukanye iseti ya 3 ku manota 25-18 inegukana iseti ya 4 ku manota 25 kuri 23. Amakipe yombi yanganyije amaseti 2-2. Ikipe y’u Rwanda yegukanye iseti ya 5 ku manota 16-14 birangira yegukanye intsinzi y’amaseti 3-2 (23-25,15-25, 25-18, 25-23 na 16-14)
Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Misiri yatsinze Uganda amaseti 3-0 (25-13, 25-18 na 25-11), ikipe ya Kenya yatsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-14,25-17 na 25-11) naho ikipe ya Cameroun itsinda Maroc amaseti 3-0(25-17,25-23 na 25-13).
Habaye n’imikino yo guhatanira imyanya (9-12), ikipe ya Burkina Faso yatsinze Lesotho amaseti 3-0 (25-13, 25-16 na 25-19) naho Mali itsinda u Burundi amaseti 3-0 (25-16, 25-16 na 25-19).
Gahunda y’imikino ya ½
Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Kanama 2023 ni bwo hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza aho ikipe y’u Rwanda ikina na Misiri saa kumi (16h00) i Yaounde akaba ari saa kumi n’imwe i Kigali (17h00). Undi mukino urahuza Kenya na Cameroun saa kumi n’ebyiri (18h00) ubwo ni saa moya (18h00) i Kigali.
Imikino yo guhatanira imyanya
Mu mikino yo guhatanira imyanya iteganyijwe, ikipe ya Lesotho irakina n’u Burundi (08h00) mu guhatanira umwanya wa 11 naho Mali ikine na Burkina Faso mu guhatanira umwanya wa 9.
Mu mikino yo guhatanira imyanya (5-8), Uganda irakina na Algeria (12h00) naho ikipe ya Nigeria ikine na Maroc (14h00). Iyi mikino yose irabera muri “Palais Polyvalent des Sports de Yaoundé”.





Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH