Volleyball: APR y’Abagore yatangiye neza imikino ya nyuma ya Kamarampaka (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

APR WVC yatsinze Police WVC amaseti 3-0 mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya Kamarampaka mu guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Volleyball mu bagore.

Uyu mukino wabaye mu Ijoro ku wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, Kuri Petit Stade i Remera.

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana ndetse yegeranye cyane kuko ntayasigaga indi amanota arenze atatu.

Iseti ya mbere APR yayitsinze ku manota 25 kuri 23 ya Police WVC.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yajyanye imbaraga mu iseti ya kabiri, irayiyobora kugera ku manota 17 ubwo bayifataga.

Byaje kurangira iyitakaje kuko APR WVC yayegukanye ku manota 26 kuri 24.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yongeye gutangira neza iseti ya gatatu ariko ubwo bari bageze mu manota 13 itangira gutakaza cyane cyane kuri serivisi zitari nziza.

Iseti ya gatatu yarangiye APR WVC iyegukanye ku manota 25 kuri 20 ya Police WVC.

Muri rusange, umukino warangiye APR WVC yatsinze Police WVC amaseti 3-0 (25-23,26-24, 25-20) yegukana intsinzi y’umukino wa mbere mu ya nyuma muri Shampiyona ya Volleyball mu Bagore.

Umukino wabanje mu guhatanira umwanya wa gatatu, Kepler WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-15,18-25, 25-21, 25-21).

Imikino ya kabiri iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

Mbere yo gutangira umukino, hafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Wari umukino w’imbaraga hagati y’amakipe yombi
Sande Meldinah wa Police WVC agerageza gutera ikilo
Police WVC yari ifite abafana benshi baje kuyishyigikira
Kepler WVC yatsinze RRA amaseti 3-1
Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yishimira intsinzi y’abakobwa be
Abakinnyi ba Kepler bishimira intsinzi
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE