Volleyball: APR y’Abagabo yerekeje mu mikino nyafurika muri Libya

  • SHEMA IVAN
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikipe ya APR VC yerekeje muri Libya gukina imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball mu bagabo (CAVB Club Championship 2025).

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, ni bwo iyi kipe yahagarutse i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Misurata muri Libya kwitabira iri rushanwa nyafurika rizatangira tariki ya 17 kugeza 30 Mata 2025.

Abakinnyi APR izitabaza muri iri rushanwa ni Kanamugire Prince, Mbonigaba Vicent, Muhire Christian, Dennis Ireke, Niyonshima Samuel, Rwahama Theonetse, Gisubizo Merci, Munyamahoro Damour, Poul Akan, Mugisha Levis, Niyikiza Levis, Munezero Cedric, Hakeen Mukaila na Ntawiha Kenny.

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe arimo APR VC na Kepler VC zo mu Rwanda, Le Club WAT Tlemcen (Algeria), Mouloudia Sportive de Bou Salem (Tunisia), Zamalek Sporting Club (Misiri), Al Ahly Sporting Club (Misiri) AS Finances (Benin), Kenya Ports Authority (Kenya), General Service Unit (Kenya), Kenya Prisons (Kenya), Volley Club Emana (Côte d’Ivoire), Volleyball Club Génie République (Côte d’Ivoire), Swelth Sports Club (Liberia) Al Naser (Libya).

Hari kandi Étoile Sportive Du Sahel (Tunisia), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), Port Autonome De Douala Volleyball (Cameroon), Lion Team Volleyball (Cameroon), Rukinzo Volleyball Club (Burundi), Elwak Wings Volleyball Club (Ghana).

  • SHEMA IVAN
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE