Volleyball: APR VC yisanze mu itsinda rimwe na Espérance Sportive mu irushanwa nyafurika

Kepler VC yisanze mu itsinda C mu gihe APR VC iri mu itsinda D hamwe na Espérance Sportive mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, mu cyiciro cy’abagabo.
Iyi Tombola igaragaza uko amakipe azahura mu matsinda yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.
Amakipe 32 yitabiriye iri rushanwa yamaze kumenya amatsinda aherereyemo, Kepler VC yo mu Rwanda izaba iri kumwe na Kenya Prisons yo muri Kenya, Port de Douala yo muri Cameroon, Wolaita Sporting yo muri Ethiopia, Rodrigue Volley yo muri Mauritius na Al Ittihad yo muri Libya.
Indi kipe yagiye ihagarariye u Rwanda ni APR VC yasanze mu Itsinda D ari na ryo rya nyuma. Ni itsinda isangiye na Al Nassr Sporting yo muri Libya Kenya Ports Authority yo muri Kenya, Litto Team yo muri Cameroon, Volleyball Club Emmanuel yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Espérance Sportive yo muri Tunisia.
Andi matsinda ni Itsinda A ririmo Elwak Wings Volleyball Club (Ghana), Swelth Sports Club (Liberia), Club Widad Athletic Tlemcen (Algeria), Volley Club Espoir (DRC), Swehly Sports Club yo muri Libya, Cameroon Sports Volleyball (Cameroon).
Itsinda B ririmo Fus Rabat yo muri Morocco, Al Ahly Sporting Club (Misiri), General Service Unit (Kenya), Nemostars Club (Uganda), Castel yo muri Algeria, Volleyball Club Garde yo muri (DRC).
Amakipe ane ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza muri 1/8.

