Virgil van Dijk yongereye amasezerano muri Liverpool kugeza mu 2027

Kapiteni wa Liverpool, Umuholandi Virgil van Dijk, yongereye amasezerano mashya y’imyaka ibiri kugeza mu 2027.
Ibi byatangajwe n’iyi kipe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mashya, Van Dijk yavuze ko yishimiye gukomezanya na Liverpool ahiga kurushaho kwandikana na yo amateka.
Ati “Ndi umunyamugisha kandi ni ishema gukinira Liverpool. Aha ni ahantu njye n’umuryango wanjye dukwiriye kuba turi. Nkunda umujyi, nkunda ikipe, nkunda abafana, nkunda abakinnyi bagenzi banjye, nkunda buri kimwe cyose gikikije Liverpool.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bayo batuma numva ndi kavukire hano i Liverpool. Iyo wageze kuri ibi bigwi byose ukabona icyo bivuze ku bantu baho n’abandi bakunda Liverpool ku Isi, wumva wakomeza ugakora ibirenze kurushaho. Byose ni ukubera Liverpool.”
Van Dijk w’imyaka 39 yageze muri Liverpool muri Mutarama 2018 avuye muri Southampton atazweho miliyoni 75 z’amapawundi.
Mu myaka umunani amaze Liverpool yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Premier League, UEFA Champions League, UEFA Super Cup, Igikombe Cy’isi cy’Amakipe, Carabao Cup na FA Cup.
Van Dijk na bagenzi be barabura imikino ibiri gusa ngo begukane igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024/2025, bakanganya ibikombe 20 bya Shampiyona na Manchester United yari ifite ako gahigo.
Mu mikino 314 Virgil van Dijk amaze gukinira Liverpool yayitsindiye ibitego 27.
Virgil van Dijk yaje akurikira Mohammed Salah na we uherutse kongera amasezerano azamugeza mu mpenshyi ya 2027.


