Vinícius Júnior yasabye imbabazi abafana ba Real Madrid
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Vinícius Júnior, yasabye imbabazi ku myitwarire mibi yagaragaje nyuma yo kutishimira gusimbuzwa ku mukino wa El Clásico batsinzemo FC Barcelone ibitego 2-1 ku Cyumweru.
Uyu mukinnyi w’Umunya-Brésil, usatira anyura ku mpande, yakuwe mu kibuga ku munota wa 71, asimburwa na mwenewabo Rodrygo, nubwo yari yagize uruhare mu gutting gitego cya kabiri.
Uko gusimbuzwa ntibyashimishije Vinícius utaranasuhuje umutoza Xabi Alonso avuye mu kibuga, ahita ajya mu rwambariro.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatatu, Vinícius Júnior yasabye imbabazi bagenzi be na Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez n’abafana b’iyo kipe.
Ati “Uyu munsi ndashaka gusaba imbabazi abafana bose ba Real Madrid ku buryo nitwaye ubwo nasimbuzwaga muri El Clásico. Nk’uko nabikoze ku myitozo y’uyu munsi, ndasaba imbabazi bagenzi banjye, ikipe na perezida.”
Kuri ubu Real Madrid niyo iyoboye Shampiyona ya Espgane ‘’ La Liga” n’amanota 27,ikaba irusha amanota atanu FC Barcelone ya kabiri.