Victoire Ingabire mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Urukiko Rukuru i Kigali rategetse Victoire Ingabire kurwitaba kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abafatwa nk’abakorana na we mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ingabire yavuye muri gereza mu 2018 ababariwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani afungiye ibyaha yahamijwe birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ibyaha we yahakanye.

Izina rya Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw’abantu icyenda (9) baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje inzira y’intambara.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu icyenda (9) bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi, ritaremerwa mu mashyaka akorera mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ingabire yateye inkunga irimo amafaranga n’amahugurwa yo kwigisha abo bantu uko ubutegetsi bwakurwaho hadakoreshejwe intwaro.

Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Kamena 2025, muri urwo rubanza, umucamanza yabajije impamvu Victoire yaba agaragara nk’ukuriye umugambi w’ibyaha ubushinjacyaha buvuga ariko bukaba butarigeze bumubaza.

Umushinjacyaha yavuze ko amategeko amwemerera gukurikirana uwo ashaka cyangwa se kuba yahitamo kutamukurikirana.

Havuzwe kandi uwitwa Assumpta [havuzwe izina rimwe gusa] na we ngo wagize uruhare mu mitegurire y’ibyaha abaregwa bashinjwa, na we ngo utarakurikiranwe cyangwa ngo abazwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butazi neza aho aherereye ku mugabane w’Uburayi gusa buvuga ko abonetse yakurikiranwa.

Me Gatera Gashabana wunganira abaregwa yavuze ko ari ikibazo kuba umushinjacyaha atarabajije abo avuga ko bagize uruhare mu byaha ashinja abakiriya be, agahitamo gufunga abo yise ko ari abantu boroheje.

Abaregwa barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe mu mpera z’umwaka wa 2021, bafashwe nyuma yo kwitabira amahugurwa yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ubushinjacyaha buvuga ko bahugurwaga uburyo abantu barwanya ubutegetsi badakoresheje intwaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko abafashwe bose ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire kandi ko ari ryo ryateguye ayo mahugurwa.

Bamwe mu baregwa nka Sylvain Sibomana, uregwa ko ari we wari wateguye ayo mahugurwa, bavuga ko atari abayoboke b’iryo shyaka kandi ridafite aho rihuriye n’ayo mahugurwa.

Umunyamakuru Nsengimana ahakana uruhare mu gutegura ayo mahugurwa yafashwe nk’icyaha kandi avuga ko n’umunsi wiswe Ingabire Day abaregwa bashinjwa gutegura we yari kuwitabira nk’umunyamakuru.

Abaregwa bashinjwa ko bari bateguye kwitabira umunsi witwa Ingabire Day uba mu kwezi kwa 10 buri mwaka aho abashyigikiye uyu munyapolitike bibuka igihe yafungiwe.

Urubanza rw’aba baregwa ruzakomeza ku wa Kane, gusa mu gihe umucamanza yategetse ko Victoire Ingabire na we azitabira urukiko, ntibizwi neza niba azaza.

Ingabire niyitaba urukiko ntabwo azitaba nk’uregwa muri uru rubanza, gusa ubushinjacyaha buvuga ko na we cyangwa uwundi bazagira igihe bakurikiranwa bibaye ngombwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE