Vestine na Dorcas bateguje indirimbo ya mbere batandukanye na MIE
Abagize Itsinda rya Vestine na Dorcas bateguje indirimbo yabo ya mbere nyuma yo gutandukana na MIE Empire bari bamaze imyaka igera kuri itanu bakorana mu buryo bwo kubafasha gutunganya no kumenyekanisha ibihangano byabo.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo mu ijoro ry’itariki 01 Nyakanga 2026 aba baramyi bagaragaje amashusho magufi bari mu nzu itunganya umuziki bateguza abakunzi b’ibihangano byabo ko vuba bazabaha indirimbo bise ‘Itabaza’.
Banditse bati: “Itabaza irimo gukomanga bantu b’Imana bagaragaza ko ari indirimbo bashingiye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo 5:13-14.”
Muri icyo cyanditswe hagira hati: “Muri umunyu w’Isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Muri umucyo w’Isi. Umudugudu wubatse ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.”
Ni itangazo ryakiriwe neza kuko abenshi mu bakunzi b’indirimbo zabo bari batangiye kugira impungange ko bashobora kutazongera kubona indirimbo zabo bitewe n’uko abahanzi benshi basubira inyuma iyo batandukanye n’ubujyanama bwabo.
Ku ikubitiro Miss Uwase Muyango yahise abereka ko ategerezanyije amatsiko iyo ndirimbo ati: “Gutegereza birananiye.”
Uwitwa Veronique ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati: “Mana wee! Ndishimye nukuri mu ijuru hari Imana itameze nk’abantu, nzabagwa inyuma murantiniye.”
Uwitwa Confy_Mbabazi yagize ati: “Abakobwa banjye twari tubakumbuye.”
Abo n’abandi bagera ku 230 banditse bagaragaza ko bishimiye iryo tangazo kandi biteguye kubashyigikira mu mishinga yabo iri mbere yose bakanabashimira ko batabatengushye.
Vestine na Dorcas batangaje ku mugaragaro ko batandukanye na M. Irene Entertainment (MIE) ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.
Icyemezo cyatangajwe binyuze mu itangazo bacishije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bavuga ko gihita gitangira kubahirizwa uwo munsi.
Itsinda rya Vestine na Dorcas rigizwe n’abavandimwe babiri ari bo Ishimwe Vestine na Kamikazi Doras bakomoka mu Karere ka Musanze.
Batangiye gukora umuziki kinyamwuga muri 2020 ubwo bari bamaze gusinyana na MIE muri uwo mwaka ni na bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo,’ ari na yo bamenyekanyeho ikabahesha igikundiro.