VAR igiye gutangira gukoreshwa muri Shampiyona y’u Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR”mu rwego rwo gukemura impaka zikunze gutezwa n’imisifurire muri shampiyona no mu y’indi mikino.

Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Abajijwe ku kibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kigaragara cyane muri shampiyona hari n’abamaze iminsi bazahagiritswe by’agateganyo.

Yagize ati: “Muri karere kacu (Zone) ishami rya VAR riri muri Tanzania ariko nababwiye ko nta kohereza abasifuzi babiri muri 200. Nababwiye ko tuzasaba iyo iri muri Tanzania ikazaza no mu Rwanda bityo tukazahugura benshi.”

Yakomeje agira ati: “Bikunze ni uko imikino ibanza twatangira kuyigerageza [VAR] ku buryo twazatangira kuyikoresha mu yo kwishyura ndetse muri gahunda dufite nuko muri shampiyona itaha tuyikoresha neza.

Icyo nababwira cyo turi mu mavugurura y’abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura muri Gashyantare tuzaba dufite VAR itwunganira.”

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa Gatanu hamaze guhagarikwa abasifuzi batatu kubera amakosa bakomeze mu mikino gufata basifuye

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yatangaje mu muri Gashyantare 2026 VAR izatangira gukoreshwa muri Shampiyojna y’u Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE