Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) asimbuye Dominique Habimana uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yemejwe mu Nama y’Inteko Rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yasabye RALGA gukomeza guhanga uburyo bushya buzayifasha gusohoza inshingano ifite zo kubakira ubushobozi Inzego z’ibanze, kuzikorera ubuvugizi no kuzihagararira aho bibaye ngombwa, cyane cyane ko n’ibisabwa bigenda bihinduka.

Ati: “Hari byinshi RALGA yakoze mu kubaka ubushobozi bw’Inzego z’ibanze tuyishimira. Turashimira kandi uruhare RALGA ikomeje kugira mu guharanira ko ijwi ry’Inzego z’ibanze ryumvikana mu ruhando mpuzamahana.”

Yongeyeho ati: “Turifuza ko RALGA izakomeza kuba umuyoboro uhamye watuma Inzego z’ibanze ziyubaka zigakomera, zigakora neza, kandi zigatanga serivisi nziza, bikazamura ibipimo by’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’uruhare bagira mu igenamigambi n’ibibakorerwa.”

Uwineza yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu Ukuboza 2023 kugeza muri Nzeri 2025.

Valens Uwineza aramukanya na Dominique Habimana asimbuye kuri uyu mwanya
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yasabye RALGA gukomeza guhanga uburyo bushya buzayifasha gusohoza inshingano zayo
Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA
Inteko Rusange idasanzwe ya RALGA yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE