Uwinjiye muri FDLR ku myaka 10 aricuza umwanya yataye

Serija Majoro Muhire Emmanuel, winjiye muri FDLR afite imyaka 10, avuga ko yahungiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu 1994 ari kumwe n’ababyeyi bamuhetse, bamaze gupfa bose yabuze amahitamo yinjira muri FDLR mu 2004, avuga ko ababazwa n’igihe yataye ashwiragira muri Congo.
Uyu wahoze muri FDLR, akaba ari mu basezerewe na Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanze abahoze Ari abasirikare mu cyiciro cya 72, avuga ko akomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Shyira.
Akomeza avuga ko u Rwanda yamaze imyaka myinshi arwumva kandi bakamutoza ko azarutahamo abanje kumena amaraso, asanga ari ibintu byamwangirije ubwonko ku busa kandi byangiza n’Abanyarwanda.
Yagize ati: “U Rwanda uko barumbwiye ko bica utahutse wese barambeshye cyane, ahubwo bambujije amahirwe menshi , nta gihugu nabonye umusirikare ashyikirana n’umusivile ngo bicarane basangire, Umusirikare ajye mu muganda afate isuka akate urwondo aruhome urumva ko imyaka isaga 20 maze nshwiragira mu mashyamba ya Congo nahombye ubumuntu n’ubusabane.”
Serija Majoro Muhire kuri we ngo kugera mu Rwanda ni nk’umuzuko kuko ngo iyo myaka yose buri munsi yatekerezaga ko ashobora gupfa.
Yagize ati: “Ibyo umuntu yibuka akababara ni byinshi, ni ukuri tekereza ko mu Rwanda umuntu ava ku mupaka wo mu Ntara iyi n’iyi tuvuge umuntu akava mu majyaruguru nka Cyanika, akagera ku Kanyaru, umuntu, afite amafaranga ye ntibayamwake, sinzi iminsi nzamara ku Isi ni ubwo nakerewe mu iterambere ariko nzapfira mu gihugu cyiza kandi ari nta muntu unyishe barambeshye tekereza kubeshya umwana kuva ku myaka 10 akagera kuri 30 y’ubukure.”
Avuga ko muri iyo myaka yose yabuze uburenganzira bwe kuko ngo yakoreshwaga imirimo ivunanye kandi y’agahato, ndetse abuzwa uburenganzira bwo kwiga uko bikwiye.
Yagize ati: “Nakoze imirimo y’agahato, nkikorera ibisasu biremereye, ndetse nshorwa mu bwicanyi, badutoje inzangano aho kudutoza kubana neza n’abandi Banyarwanda batugaburira inzangano kugeza ubwo twigishwaga ko Umututsi ari mubi kandi nkanjye simuzi sinzi n’ibyo abantu bahunze , uretse inyigisho mbi twahawe na FDLR, ibi ni bimwe mu binshengura nkicuza nkanasabira abasigayeyo muri ayo mashyamba.”
Uyu musirikare wahoze muri FDLR kuva akiri muto kurinda agera ku kigero cy’imyaka 30, ngo ashengurwa no kubona umuntu uri mu kigero cye abayeho neza afite imitungo nta muntu uvuga ngo arayimwaka mu gihe aho bahoze muri Coongo nta muntu ubasha kurya ake yaruhiye, abashinzwe umutekano bataje kumwambura, Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya yagaragaje akababaro ke ni byo yicuza.
Yagize ati: “Ndicuza cyane igihe nataye kandi ubyumve ndabikubwira mbabaye nshingiye ku myaka mfite hari ibintu byinshi byanshitse cyane kandi bijyanye n’iterambere,ubu nagombye kuba meze neza kuki abari mu kigero cyanjye ni abadogiteri, muri rusange nicuza igihe cyose namaze mbeshywa buri munsi, nkaba menye ukuri nyuma y’igihe kirekire.”
Akomeza asaba abari muri Congo cyane cyane urubyiruko ko rwakikura bariya bakomeza kubashuka bababwira ko bazataha barwanye ko ari ukubatesha umwanya, akanashimira Guverinoma y’u Rwanda ngo yafashe icyemezo cyo gukura mu buhungiro buri Munyarwanda.
Yagize ati: “Ubu ni ugushima cyane Guverinoma y’u Rwanda ifite imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, batubwiraga ko ariwe uzatwiyicira ariko ni we uri kuduha icyo nakwita nk’imperekeza, kuko nta muntu uva hano adafite ifaranga, bampaye indangamuntu nari umwe mu barwanya Leta, ubu nemerewe kugenda mu gihugu hose no hanze ndabyemerewe.”
Serija Majoro Muhire yasezerewe mu cyiciro cya 72, avuga ko ashingiye ku masomo yahawe harimo kwihangira umurimo yizeye kuzabaho neza, ashingiye no ku mahoro n’umudendezo yasanze mu Rwanda.
Kuva Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare yatangira imirimo yayo mu 1997, abasaga ibihumbi 10 bamaze gusubizwa mu buzima basunzwe banyuze mu kigo cya Mutobo.
