Uwari usigaye mu bana b’Umwami Yuhi V Musinga yitabye Imana
Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025 agejeje ku myaka 93 y’ubukuru, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.
Umwami Yuhi V Musinga, wayoboye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931 yegujwe n’Ababiligi, akaba yaratanze mu mwaka wa 1944 i Moba muri Congo aho yari yaciriwe.
Ibi bivuzeko igikomangoma Mukabayojo yavutse mu gihe Umwami Musinga yari yarakuwe ku ngoma.
Mukabayojo aheruka kugaragara muri rubanda mu gutabariza (gushyingura umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2017.
Mu myaka ya 1950 yashyingiranywe n’igikomangoma Benoit Bideri mu bukwe bwa cyami bwabaye ibirori bikomeye.
Umwe mu bo mu muryango we, umwuzukuruza wa Musinga “yagize ati tubuze umuntu wari imfura wicisha bugufi, utarigeze ashaka gushyira imbere ko ari umwana w’umwami akaba atashye yishimye kubera ko musaza we Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe mu Rwanda. Agiye yishimye asanze abe kuko kubaho uri uwa nyuma mu muryango ntibyoroshye mu muryango w’abana 19, Yari n’umukirisitu w’intangarugero.”
Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga, urutonde rwabo rukaba ari uru rukurikira:
- Bakayishonga
- Rudacyahwa
- Rwigemera
- Mukamurela
- Musheshambugu
- Munonozi
- Mukangira
- Banamwana
- Nkuranga
- Nkurayija
- Badakengerwa
- Rutayisire
- Ruzibiza
- Ruzindana
- Ndahindurwa
- Mukabayojo
- Subika
- Bagambaki
- Rudahigwa

