Uwabona ko u Rwanda tutari mu bwigenge nyakuri yaba afite ikibazo – Depite Mussa Fazil

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Impuguke muri Politiki y’u Rwanda akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yatangaje ko ubwigenge bwo mu 1962 bwabaye nyuma yo gushyirirwaho politiki n’imiyoborere biheza bamwe mu Banyarwanda bituma bamwe bicwa abatishwe barahunga. Ahamya ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, ngo utabona ko igihugu kitari mu bwigenge nyakuri yaba afite ikibazo.

Mussa Fazil agaragaza ko ntawavuga ko Abanyarwanda bigenze bari kwicana kandi ko ntawavuga ngo abantu bari kwigenga bashyiriweho imiyoborere.

Imiyoborere y’icyo gihe yavugaga ko u Rwanda rwa nyamwinshi rwashyiriweho imiyoborere, iyo miyoborere itegeka ko bagomba kubaho mu Buhutu no mu Bututsi no mu Butwa binashingirwaho za politiki z’igihugu.

Iyo igihugu kimaze kwigenga mu nkingi zigera kuri Enye kiba kigenga nyakuri. Kwigenga nyakuri ukavuga uti ese byatangiye 1962? ahubwo mu 1962 habaye icyago cy’igihugu kubera ko ngo Abanyarwanda bararyanye, bamwe bica abandi babatera ubuhunzi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri RBA. Cyagarukaga ku bwigenge bw’u Rwanda no kwigira kwarwo.

Yagize ati: “Ukwigenga kwacu guhuzwa neza no kwibohora kuko ari nacyo cyabuze, uku kwibohora rero tukihitiramo ibyo bigeze kuri Bine, imiyoborere yacu ishingiye kuri Ndumunyarwanda n’ibindi.”

Akomeza avuga ati: “Tukihitiramo abayobozi bihereye ku Mukuru w’igihugu n’abandi batorwa hirya no hino kugeza ku Mudugudu, tukihitiramo uburyo butuma tubona amafaranga n’ibyatuma twibeshaho, noneho mu kwibeshaho bigatuma twigirira ubusugire ku buryo ntawe uvuga ngo tugiye gushaka Abacanshuro baturwanaho, tugiye gushaka ahubwo twebwe tugasagurira n’amahanga, ubwo uwabona ko u Rwanda tutari mu bwingenge nyakuri yaba afite ikibazo.”

Depite Mussa Fazil asobanura ko iyo umaze gutegekwa imiyoborere, ko icyo gihe banaguhitiramo abayishyira mu bikorwa bityo akaba ari ho haturutse Parmehutu, haturuka ba Kayibanda na bagenzi babo bagiye bashyira iyo miyoborere mu bikorwa, bageza aho banategura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ubwo rero ni ukuvuga ngo ntabwo wavuga ngo igihugu kiragendera kuri gahunda y’imiyoborere yashyizweho n’abandi uvuge ngo kigenze nyakuri, aho rero ni ho haturuka kwibohora kugira ngo twigenge nyakuri.

Noneho kwibohora tukavuga tuti kuki tugendera ku miyoborere y’amoko, kuki tutagendera kuri Ndimunyarwanda, ubwo Ndumunyarwanda ni ukwibohora kandi tukabibona gutyo.

Niba tumaze kwibohora mu miyoborere, abatuyobora bo ni twe tubihitiramo, ukavuga ngo Itegeko Nshinga ni twe twaryiyandikiye, turaritora, ni natwe twihitiramo abayobozi noneho ukumva Abanyarwanda barakubwira bati, dukeneye ko Perezida Paul Kagame akomeza kutuyobora, ibyo ubyanga, ukora iki, Abanyarwanda bakavuga ngo turareba inyungu z’u Rwanda, nta kindi muributubwire.”

Kuri we, ngo iyo abantu bamaze kwihitiramo ubuyobozi butorwa n’ubushyirwaho nta mahanga abinjiranye, icyo gihe baba bigenga nyakuri.

Uko kwigira ukabona sisiteme zituma igihugu kigira mu misoro no mu gukorana umurava no gucunga neza ngo hatavamo ibintu by’ubujura na ruswa.

Ati”Hagati ya 90 na 100 nta wundi mubare ubamo aba ari ibice, si 80 si 70 igihugu kigeze ahongaho kiba kirimo kugenda kinigenga mu kwibeshaho.

Iyo igihugu kimaze kugera aho bya bindi kibonye mu misoro, kibonye mu kwigira kikavuga ngo tugomba no kwigira mu busugire bw’igihugu n’umutekano wacyo, iyo nkingi y’ubusugire bw’igihugu ku buryo cyaterwa cyangwa ushaka kugitera akumva ko agomba kubitekereza kenshi.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE