Uwabaye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yanyuzwe n’umutekano w’i Goma

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Peter Fahrenholtz, wahoze ari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yatangaje ko nta kibazo cy’umutekano n’icy’ubutabazi kiri i Goma, yanyuzwe n’umutekano urangwa muri uyu mujyi amahanga atwerera kugira ibibazo by’ubutabazi. 

Goma nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafashwe n’inyeshyamba za Alliance Fleuve Congo (AFC) mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.

Ku wa 13 Mata Fahrenholtz, yatangaje ko ibiganiro yagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Intara Willy Manzi, byamufashije gusobanukirwa neza uko ibintu byifashe muri kariya karere. 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata, Fahrenholtz abinyujije mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira ibyo yabonye nyuma yo gutembera mu duce twinshi tw’Umujyi wa Goma.

Uyu mudipolomate wabaye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu 2012 kugeza mu 2016, yasuye Goma agirana ibiganiro n’Umuyobozi wungirije w’Intara ndetse n’abandi bayobozi, byibanze ku bijyanye n’umutekano muri ako gace.

Yagize ati: “Nta kibazo cy’ubutabazi kiri i Goma. Naciyemo henshi mu duce tw’umujyi, sinabonye ibimenyetso by’ihungabana ry’ubuzima bw’abaturage.

Imihanda yuzuye abantu basa n’abatuje kandi biyumva batekanye. Amaduka yuzuye ibiribwa, ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga n’ibindi.”

Yunzemo ati: “Kaminuza zongeye gufungura, amashanyarazi n’amazi bitangwa n’ubuyobozi bw’umujyi amasaha 24 kuri 24. Hari n’amatara yo ku mihanda amurika nijoro. 

Nta myanda myinshi igaragara mu mihanda. Abapolisi bari gukora akazi kabo, ibyaha n’akarengane bigaragara ko byagabanyutse cyane. Kubahiriza amategeko biri gutangira gushinga imizi.”

Uwo mudipolomate w’Umudage, wigeze no gukorera muri Bangladesh no muri Eritrea, asanzwe anagaragaza ibitekerezo bye ku bibazo biri muri DR Congo.

Yigeze kunenga uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) warebereye gukoresha abacanshuro b’Abanyaburayi mu ntambara.

Yanagarutse ku kudakemura ibibazo by’ingenzi  ijyanye n’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside byatumye Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa  Congo bamara imyaka myinshi bahigwa, bicwa, cyangwa batotezwa.

Umutwe wa AFC/M23 urwana, ugamije guhashya ivangura rishingiye ku moko, ruswa, n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo, aho umutwe wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ugambiriye kubarimbura.

Ku wa 28 Werurwe, AFC/M23 n’intumwa z’umutwe wa SADC bagiranye amasezerano yo gukuraho ingabo z’uyu muryango ziri muri DR Congo.

Ibiro bikuru bya SADC byamaganye ibivugwa n’umutwe wa AFC/M23 ko ingabo za SADC zakoze “ibitero byahurijwe hamwe” zifatanyije n’ingabo za FARDC, FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare ishingiye ku moko mu gace ka Goma no mu nkengero zaho ku itariki ya 11 Mata.

Ambasaderi Peter Fahrenholtz, yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba M23/AFC
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE