USA: Los Angeles hoherejwe abandi basirikare bo guhangana n’abimukira

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yohereje abandi basirikare 2 700 mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, barimo  ingabo zirwanira mu mazi 700   mu rwego rwo guhangana n’imyigaragambyo y’abimukira ikomeje gukaza umurego.

Abo basirikare bagiye basanga abandi 2 000 nyuma y’uko boherejweyo mu mpera z’icyumweru gishize guhosha imyigaragambyo ikomeye yabaye nyuma y’ibikorwa by’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byo gufata abimukira batuyeyo badafite ibyangombwa.

Abasirikare barwanira mu mazi boherejwe i Los Angeles mu rwego rwo kurinda ibikorwa bya Leta n’abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka n’ibikoresho byabo.

Itangazo ryasohowe n’Ingabo za Amerika ryagaragaje ko kubohereza bigamije ‘gushyira mu bikorwa uburinzi buhoraho muri ako gace.’

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ibyo bikorwa byateje impaka nyinshi ndetse Guverineri wa California, Gavin Newsom, yatanze ikirego asaba inkiko guhagarika ibikorwa byo kohereza ingabo muri Leta ayoboye asobanura ko ari ukwica ubusugire bwayo.

Guverineri Gavin yakomeje avuga ko nta mpamvu  yo kohereza ingabo ahongaho kandi hari Polisi ifite ubushobozi bwo guhangana n’abigaragambya ndetse ko ibyo bitateguwe neza kuko byateje akaduruvayo.

Perezida Trump yatangaje ko imyigaragambyo iri i Los Angeles iri kugana heza ndetse ategereje kureba uko bizagenda.

Reuters nta makuru iratangaza arebana n’abayiguyemo ariko ivuga ko    kuva imyigaragambyo yatangira tariki ya 6 Kamena 2025, hari abantu benshi bakomeretse barimo n’abanyamakuru 5 bakomerekejwe n’inzego z’umutekano.

Ni mu gihe abarenga 100 bamaze gufatwa mu bikorwa byo gukurikirana abimukira bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Imyigaragambyo y’abimukira i Los Angeles irakomeje
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE