USA: Imyigaragambyo y’abimukira i Los Angeles yafashe indi ntera

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Kuri uyu wa 09 Kamena 2025, ubaye umunsi wa gatatu abimukira bo mu Mujyi wa Los Angeles, Leta ya Calfonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahanganye n’inzego z’umutekano bigarambya bamagana igikorwa cyo kubata muri yombi.

Ibyo bibaye nyuma y’itegeko rya Perezida Donald Trump rigamije gukaza ingamba ku bimukira; aho Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu kuva ku wa 07 Kamena byatangiye ibikorwa byo guta muri yombi abimukira badafite ibyangombwa muri Los Angeles.

Ibyo bikorwa byarakaje abimukira batangira kwigaragambya bituma Trump asinya itegeko ryo kohereza abasirikare 2000 muri uwo mujyi mu rwego rwo gukaza umutekano.

Kuri uyu wa Mbere abashinzwe umutekano basutse ibyuka biryana mu maso mu bigaragambya n’ibiturika mu rwego rwo gukomeza kubatatanya.

Mbere y’uko abasirikare bahagera ku wa 08 Kamena Polisi ya Los Angeles yari yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo ice intege abigaragambya bituma abagera ku 118 batabwa muri yombi barimo 44 bafashwe ku wa Gatanu.

Guverineri wa Calfonia yatangarije CBS News ko Trump yamuhamagaye bakaganira iminota 40 ariko nta bisobanuro yatanze ku biganiro bagiranye.

Itangazo ryasohowe na White House, mu mpera z’icyumweru gishize ryagaragaje ko imirwano yabaye yibasiye abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka   n’inzego z’umutekano z’igihugu mu gihe bari mu bikorwa bisanzwe byo gufata abimukira.

Ryagize riti: “Ibi bikorwa ni ingenzi kugira ngo duce intege kandi dusubize inyuma abanyabyaha binjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko.”

Imibare y’abimukira bafashwe n’inzego z’umutekano ikomeje kwiyongera

White House yanashinje abayobozi bo muri Calfonia bo mu ishyaka ry’Abademokarate  guteshuka ku nshingano bigatuma Trump asinya itegeko ryihariye ryo kohereza abasirikare bunganira abashinzwe umutekano.

Ibyo byabaye abayobozi bamwe n’abanyamategeko muri Calfonia babigaye babyita ibikorwa by’ubugome mu gihe abandi banenze abimukira babibutsa ko nibakomeza guteza akaduruvayo bafungwa.

Guverineri wa Calfonia yavuze ko ibikorwa biri gukorerwa abimukira biri kubahutaza kandi ari iby’ubugome kuko biri kubatera imibabaro.

Marc Christopher, umwunganizi mu mategeko w’abinjira n’abasohoka yatangarije Aljazeera ko ibiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe; aho abantu bafatwa mu bikorwa byo guhiga abimukira, ndetse hakanoherezwa ingabo z’igihugu  Guverineri we  atabyemeye ari ibintu bidasanzwe.

Yavuze ko ibyo ari ubwa mbere babibonye kuva mu 1965 aho ingabo zoherezwa muri Ntara hatabayeho ubusabe bw’ubuyobozi bwaho.

Uwo munyamategeko avuga ko ibyo Trump akora bigamije kugaragaza imbaraga ze ariko atari iza nyazo ndetse ko ari ukurenga ku nshingano ze zemewe n’Itegeko Nshinga.

Yagize ati: “Ari kugirira abantu nabi mu buryo butarimo ubumuntu…  ndakeka  arimo kurengera. Abantu barimo kubibona n’amaso yabo, babyanze, barakaye. Ni yo mpamvu tubona ibyabereye muri Los Angeles. Kandi ndakeka ko bizagenda byiyongera no mu bindi bice by’igihugu.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE