Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo birenga 2 000 mu 2024-2025
Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rwakiriye ibibazo 2 960 muri gahunda yo kurwanya akarengane. Muri ibi bibazo hakubiyemo ibyakiriwe mu Turere 5 twasuwe, ibyakiriwe mu nyandiko no mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’imanza zakiriwe zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.
Mu bibazo 2 960, ibigera ku 2 179 bingana na 73.6% byarakemutse, mu gihe ibibazo 781 bingana na 26.4% bigikurikiranwa.
Ibi bikubiye muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2024-2025 yatangajwe mu kwezi kwa Nzeri 2025.
Muri gahunda yo kurwanya ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye runasesengura amakuru ya ruswa ku madosiye 33, harimo 9 yari yatangiye mu mwaka wa 2023/2024.
Muri yo, amadosiye 16 yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo ruyakorere iperereza ricukumbuye, 10 ashyikirizwa izindi nzego, 3 ntiyabonerwa ibimenyetso bihagije arashyingurwa mu gihe andi 4 agikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.
Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi Imvaho Nshya ifitiye kopi, igira iti: “Mu bibazo byakiriwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane, ibyinshi ni ibirebana n’ubutaka bingana na 392 (30%), ibibazo byerekeye imibereho myiza bingana na 245 (18.7%), ibyerekeye kutishimira imikirize y’imaza bingana na 166 (12.7%), imanza zaciwe n’inkiko zitararangizwa zingana na 162 (12.5%).”
Abaturage bagana Urwego rw’Umuvunyi bakiriwe mu mwaka wa 2024-2025 bangana na 2 684 harimo ab’igitsina gore bangana na 1 280 n’abigitsinagabo bangana na 1 404.
Mu mwaka wa 2024-2025, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 655 byerekeye imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, izo manza ziyongereye ku zindi 234 zari zarasigaye zidasesenguwe mu mwaka wa 2023-2024, zose hamwe ziba imanza 889 zagombaga gusuzumwa.
Raporo igira iti: “Muri izo manza, izazanywe n’abagabo ni 509, izazanywe n’abagore ni 326 na 54 zavuye mu bigo, inzego za Leta n’iz’abikorera, amashyirahamwe na za Koperative.”
Mu manza 555 zasesenguwe ziri mu byiciro by’ingenzi bitanu, ari byo imbonezamubano, inshinjabyaha, ubucuruzi, ubutegetsi n’umurimo.
Imanza 500 muri zo, izingana na 90% Urwego rw’Umuvunyi rwasanze nta karengane kagaragaramo rubimenyesha ba nyirazo, imanza 39 zingana na 7% zasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane mu Rukiko rw’Ikirenga, naho imanza 16 zingana na 3% zakemukiye mu Buhuza.
Imanza nyinshi mu zasesenguwe, ni iz’imbonezamubano zingana na 383 (69%).
Muri zo, inyinshi ni izerekeye uburenganzira ku butaka, hakiyongeraho iz’izungura, iz’uburengere, kugabana umutungo utimukanwa nyuma y’ubutane n’izerekeye kutanyurwa n’uburyo cyamunara yakozwemo.
Mu manza 39 Urwego rw’Umuvunyi rwasabiye gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane mu Rukiko rw’Ikirenga, iz’imbonezamubano ni 25, iz’ubucuruzi ni 6 iz’inshinjabyaha ni 4, iz’umurimo ni 2 naho iz’ubutegetsi ni ebyiri.
Imanza 889 zasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye, izingana na 330 (37.1%) zavuye mu Nkiko z’Ibanze cyane ko ari nazo Nkiko nyinshi ziri mu Gihugu.
Izavuye mu Nkiko Zisumbuye zingana na 270 (30.3%), iz’Urukiko Rukuru n’ingereko zarwo zingana na 193 (21.7%) naho Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rukagira imanza zingana na 52 (6%).
