Urwego rwa Siporo muri Afurika ruzaba rwinjiza arenga miliyari 20 $ mu 2035

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abitabiriye inama y’iminsi ibiri mu Mujyi wa Kigali ku guhanga ibishya muri Siporo yateguwe ku bufatanye bwa BAL (Basketball Africa League), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere binyuze muri Visit Rwanda, beretswe ko urwego rwa Siporo muri Afurika mu 2035 ruzaba rwinjiza arenga miliyari 20 z’amadolari ya Amerika.

Inama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari muri siporo, abanyempano, abanyabigwi muri siporo n’imyidagaduro.

Abitabiriye iyi nama yiswe ‘BAL Innovation Summit 2025’, barimo kurebera hamwe uburyo bwo kwinjiza amafaranga afasha mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika binyuze mu guhuza siporo, ikoranabuhanga rigezweho n’umuco.

Perezida w’Irushanwa rya Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, yavuze ko hakenewe gushyirwaho uburyo bugezweho bwo gushora imari mu rwego rwa Siporo n’urw’Imyidagaduro.

Yakomeje agira ati: “Urwego rwa Siporo muri Afurika ruri mu zikomeje gukura mu buryo bwihuse kuko byitezwe ko ruzaba rwinjiza arenga miliyari 20 z’amadolari ya Amerika mu 2035.”

Yavuze ko ku rundi ruhande ari urwego rugifite imbogamizi zirimo amafaranga make ashorwamo, ibikorwaremezo bya siporo birimo ibibuga by’umupira n’ibindi bikiri bike.

Akomeza agira ati: “Uruganda ndangamuco rwo muri Afurika na rwo ruri mu zikomeje kwagukana ingoga aho byitezwe ko ruzaba rwinjiza mu musaruro mbumbe wa Afurika agera kuri miliyari 200 y’amadolari ya Amerika, rugahanga imirimo isaga miliyoni 20 mu 2030.”

Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro cyagarukaga ku buryo Siporo n’Imyidagaduro byaba inkingi yo kwagura ubukungu bwa Afurika.

Ni ikiganiro yahuriyemo na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) ndetse n’Umunyasudani y’Epfo wamamaye muri NBA, Luol Ajou Deng.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE