U Rwanda rwishimiye isinywa ry’inyandiko y’amahame hagati ya AFC/M23 na RDC

Guverinoma y’u Rwanda yishimiye isinywa ry’inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Mininsiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagaragaje ko itangazwa ry’aya mahame ari intambwe ikomeye iganisha uburasirazuba bwa RDC ku mahoro, binyuze mu gukemura amakimbirane haherewe ku mpamvu muzi zayo.
Yagize iti “Itangazwa ry’aya mahame ryabereye i Doha uyu munsi ni intambwe ikomeye yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu nzira y’amahoro, hakemurwa impamvu muzi z’amakimbirane no kugarura amahoro n’ituze mu karere.”
Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uruhare rukomeye byagize kugira ngo iyi ntambwe igerweho hashingiwe kuri gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), isaba ko ibiganiro by’amahoro bikomeza gushyigikirwa.
Yagize iti “Twese dukwiye gushyigikira uru rugendo kugeza umwanzuro ugezweho. U Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu ku mahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
U Rwanda rwijeje ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo kugira ngo amahoro arambye ndetse n’iterambere ry’ubukungu rigerweho mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Leta ya RDC na AFC/M23 bumvikanye ko ibiganiro bigana ku masezerano y’amahoro afatika bikwiye kuba inshingano kandi bigashingira ku bufatanye n’intego y’ubwumvikane, ku buryo azasinywa nyuma y’iminsi irindwi ariko itarenze 10 kuva asinywe.
