Urukiko rw’Ikirenga rwakebuye abanyamakuru baca imanza mu nkuru

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Urukiko rw’Ikirenga rwakebuye abanyamakuru batandukira amahame agenga umwuga wabo bagaca imanza mu nkuru batara cyangwa bakora, by’umwihariko izirebana n’ubutabera. 

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yasabye abanyamukuru kwirinda guca imanza mu nkuru zijyanye n’ubutabera by’umwihariko izerekeye imanza zikiburanishwa mu nkiko.

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abanyamakuru batandukanye bagaruka ku buryo bunoze bwo gutangaza amakuru ajyanye n’ubutabera.

Ni inama Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko rwateguye rushingiye ku makuru rubona mu bitangazamakuru bitandukanye by’umwihariko za YouTube arebana n’ubutabera akaba adakorwa kinyamwuga.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa, yavuze ko itangazamakuru ari ingenzi mu kumenyanisha uko ubutabera butangwa kandi rikanafasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo. 

Yashimangiye ko abanyamakuru bakwiye gukora kinyamwuga birinda kuvangira ubutabera.

Mukantaganzwa yagize ati: “Abanyamakuru nibakore bitabangamiye ubwigenge bw’ubucamanza kandi bitanabushyize ku gitutu.”

Yasabye abakora itangazamakuru ko bakwiye kwirinda gutandukira amahame y’umwuga w’itangazamakuru kuko bishobora kuyobya urukiko, ababuranyi n’abaturage muri rusange.

Yagize ati: “Turifuza ko itangazamakuru ryajya rikora kinyamwuga riterenga imbibi ryemerewe. Umunyamakuru ntakwiye kurenga ngo ace urubanza mu nkuru ye. Nta nubwo bikwiye ko abanyamakuru batangaza ngo ‘byagakwiye kugenda gutya.”

Yakomeje avuga ko mu rubanza umunyamakuru agomba guhagarara ku byo afitiye ibimenyetso gusa.

Impuguke mu mategeko wabaye umunyamakuru kuri ubu akaba ari umwavoka ukunze kunganira abanyamakuru mu nkiko Me Ibambe Jean Paul, yagaragaje ko abanyamakuru bakwiye kwihatara kumenya amategeko yaba asanzwe n’ajyanye n’umwiga wabo.

Yavuze ko by’umwihariko mu rukiko mu gihe cy’urubanza, bakwiye kubahiriza amabwiriza n’amategeko ahagenga birinda kugwa mu byaha.

Ati: “Utubashye ibijyanye no gukora inkuru mu nkiko ushobora kwisanga na we akorwaho inkuru mu rukiko.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mutesi Scovia, yasabye abari mu nzego z’ubutabera na bo kujya borohereza abanyamakuru kuko byagaragaye ko babahutaza mu gihe bari mu kazi.

Ku rundi ruhande yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rukwiye gushyiraho amategeko n’amabwiriza mu nkiko mu gihe cy’urubanza kuko byagaragaye ko hari abanyamakuru bakora neza abandi biyitirira uwo mwuga bagakosa bose bikabitirirwa.

Ati: “Umunyamakuru udafite ikarita itangwa na RMC ubundi ntakwiye gukora ibijyanye n’itangazamakuru mu nkiko.”

Urukiko rw’Ikirenga rwijeje ko ibyanenzwe abacamanza bigiye gukosorwa, ubu rukaba rugiye kujya rutangaza ku gihe imanza ziteganyijwe kugira ngo abanyamakuru babashe kuzitabira.

Hateganywa kandi ko itegeko rigenga itangazamakuru rimaze igihe mu mushinga nirimara gushyirwa mu bikorwa rizakemura ibibazo bijyanye n’abakora umwuga w’itangazamakuru batabifitiye ubushobozi bakica amahame yawo.

Umunyamategeko Me Jean Paul Ibambe yasabye abanyamakuru kwitwararika mu mwuga wabo birinda kugwa mu byaha
Mutesi Scovia yasabye abari mu nzego z’ubutabera kwirinda guhutaza bamwe mu banyamakuru mu gihe batara inkuru z’ubutabera
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE