Urukiko rwategetse Umuhumuza wayoboye WASAC gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisèle, wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’ifungwa ry’agateganyo ku kirego kiregwamo Umuhumuza Gisèle na Dominique Murekezi bombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko.

Ku wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku bikubiye mu nyandiko z’ubushinjacyaha, Umuhumuza na Murekezi bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza ry’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bushinja Umuhumuza gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite, gufata ibyemezo bishingiye ku nyungu bwite.

Bunamurega kandi ubushuti, urwango, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butagenwe.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hakozwe irengayobora mu myanya 28, aho abantu 45 bahawe akazi binyuranyije n’amabwiriza agenga imicungire y’abakozi muri WASAC, cyane cyane ayashyizweho mu 2018.

Harimo n’urugero rw’abanyeshuri 22 barangije muri INES Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda bahawe akazi batabanje gukora ibizamini bisabwa.

Amakuru avuga ko ibyaha Umuhumuza akurikiranyweho birimo ibifitanye isano ya bugufi n’ibyo Prof. Omar Munyaneza n’abandi bafunzwe mu ntangiriro za Kanama bakurikiranyweho.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE