Urukiko rwategetse ko Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza arekurwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wari warafunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo afungurwa.
Icyo cyemezo cyashingiye ku kuba umugore we w’isezerano yaranditse ibaruwa amubabarira ku kirego yari yaratanze ku wa 3 Gicurasi 2025.
Ku wa 16 Mata ni bwo Ntazinda yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) kugira ngo akorweho iperereza.
Akaba yari yatawe muri yombi nyuma y’uko Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza imukuye ku mirimo azira kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Umwanzuro wo kumweguza wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Mata 2025, nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga atuzuza inshingano ze.
Urubanza rwe ku ifunga n’ifungurwa rwagombaga kuburanishwa ku wa 6 Gicurasi 2025, ariko rusubikwa ku busabe bw’Umunyamategeko we Me Nyangenzi Bonane, watanze inzitizi zatumye urukiko rwemeza ko rugiye kuzisuzuma rukazatangaza icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025.
Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018, igaruka ku cyaha cy’ubushoreke no guta urugo, igaragaza ko gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.
Yerekana ko uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.