Urukiko rwagumishijeho igifungo cy’agateganyo cy’imisi 30 cyahawe Bishop Gafaranga

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwateye utwatsi ubusabe bwa Bishop Gafaranga bwo kuburana adafunze, bushimangira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2025, nyuma y’aho yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 7 Nyakanga 2025 aburana ubujurire ku cyemezo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30.
Gafaranga ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annette Murava.
Ku wa 23 Gicurasi 2025 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rwategetse ko Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bishop Gafaranga tariki ya 7 Gicurasi 2025, rumukekaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
