Urubyiruko rw’u Rwanda rukeneye Perezida Kagame na nyuma ya 2024

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

“Niba [Perezida Kagame] ashoboye kandi amatora akaba akorwa mu mucyo no mu bwisanzure, abaturage na bo bakaba bifuza ko akomeza kubayobora indi myaka 40, mumureke ayobore”. Ayo magambo yagarutsweho n’Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru Statesman cyandika kuri Politiki muri Ghana, Gabby Asare Otchere-Darko.

Icyo gitekerezo cyatanzwe n’umwe mu mpuguke za politiki zibasha kureba ibibazo by’Afurika uko biri, bitanyuze mu ndorerwamo z’uko ba gashakabuhake bifuza kubona ibihugu by’Afurika, gihuye cyane n’icy’imbaga y’Abanyarwanda kuri ubu bakabakaba miliyoni 13 biganjemo urubyiruko.

Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Igihugu ruragaragaza rudaciye ku ruhande ko rushyigikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witeguye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2024, aho rukomeje gutanga umusanzu warwo mu gushyigikira gahunda z’iterambere zimakajwe n’ubuyobozi bwe muri manda eshatu zishize.

Kuri ubu byagorana kuba ukurikirana ibibera mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ukaba utarabona urubuga rwiswe #Kagame2024 rutangazwaho ibikorwa by’urubyiruko rushyigikira gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu, aho rwinigurira rukanavuga akaruri ku mutima.

Ni urubuga rwashinzwe na Filozofe Prudence Iraguha bamwe bazi ku izina rya Pelly, wabaye igihe kinini mu mahanga aho yumvaga inkuru nyinshi ziharabika Perezida Kagame, yagera mu Rwanda agasanga Abanyarwanda bamutekereza mu buryo buhabanye n’uko abanyamahanga bamubona.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Prudence Iraguha yavuze ko yasanze Abanyarwanda benshi bashyize imbere guharanira iterambere rifatika no gukorana n’abayobozi bashobotse.

Ati: “Nabaye igihe kinini mu mahanga aho nagiye numva cyangwa nnkaganira n’abanga Perezida Kagame nta cyo bashingiyeho, bumva ko yavaho gusa kubera myaka amaze ayoboye u Rwanda. Ngarutse mu gihugu, Nabanje kuzenguruka Uturere twose tw’Igihugu mbaza Abanyarwanda batandukanye, nzanga bo bafite ibitekerezo bitandukanye kuko batifuza kurekura Umuyobozi ubageza kuri byinshi.”

Rumwe mu rubyiruko rwashyigikiye Intekerezo ya Iraguha, rukaba rukomeje kugira uruhare mu gufasha abatishoboye

Nyuma yo kumva ko hari abashaka gufata u Rwanda uko barushaka, ni ho havuye Intekerezo ngari yo gushinga urubuga #Kagame2024 runyomoza ibivugwa n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe gito abona urubyiruko rwinshi rumushyigikiye ku buryo n’ubu hari abakimuhamagara bakeneye kwiyunga kuri iyo gahunda bafashe yo gushyigikira Umukuru w’Igihugu muri gahunda z’iterambere.

Ni urubuga rwatumye abenshi mu rubyiruko bibohora bakavuga ibibari ku mutima ku buryo babona Perezida Kagame uyoboye u Rwanda mu myaka isaga 20, ari na yo yaranzwe n’impinduka zikomeye mu iterambere, amahoro n’umutekano rusangiza Isi yose.

Uwitwa Uwamahoro Fabien, umwe muri bo yagize ati: “Haradutindiye ngo twongere kwihitiramo Umuyobozi wacu. Niteguye kwemeza umubyeyi wacu akaba n’Umuyobozi w’icyitegererezo. Nizeye ko Perezida Kagame azakira neza ubusabe bwacu”.

Perezida Kagame yakoze ibyananiye abandi bayoboye Repubulika

Kuva mu mwaka wa 1962 u Rwanda rwitwa Repubulika, Paul Kagame ni we muyobozi wubatse amateka yo kuyobora Igihugu imyaka isaga 20 Abanyarwanda bose babanye amahoro, aho bashyize ibibazo by’amoko n’ivangura ku ruhande.

Imyaka yo hagati ya 1959 kugeza mu 1994, Abanyarwanda bayobowe muri Politiki yimakazaga urwango no kuvangura, ari na byo babaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Amateka yijimye kurusha ayandi ku isi mu kinyejana cya 20.

Nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, Perezida Kagame yaharaniye kubaka ubuyobozi bushyira buri muturage ku isonga, urugendo rwasabye ukwiyemeza n’ubwitange bukomeye ku Banyarwanda basabwaga gusubira kuri gakondo n’ubumwe nyarwanda bari bataye mu gihe gisaga imyaka 30.

Iraguha yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, Abanyarwanda bageze kuri byinshi bishingiye kuri gahunda zigamije kurwanya ubukene, kurwanya ruswa n’akarengane, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kubaka ubukungu butagira n’umwe busigaza inyuma n’ibindi.

Mu Gihugu hubatswe imihanda mishya ahantu henshi ubuhahirane bwagoranaga, umuyoboro w’itumanaho ugera mu gihugu hose, ibihumbi by’abaturage biva mu bukene binyuze muri gahunda zirimo iya Girinka ndetse n’iya VUP zose zashyiriweho kuzahura ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Urubyiruko rwifuza kuzabyina intsinzi rwihimira iterambere rwagizemo uruhare

Kuri ubu mu gihugu hose hakomeje kuvugururwa imiturire, aho abatishoboye bagenda batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo n’indi isanzwe bubakirwa na Leta ari na ko bagezwaho ibikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi, amashuri, imishinga ya kijyambere y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Iraguha avuga ko mu gihe Abanyarwanda bagifite amahirwe yo kugira Perezida Kagame watanze uwo murongo batayitesha kandi Igihugu kikiri mu nzira rwagati kigana ku cyerekezo cyo kuba cyageze mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere bitarenze mu mwaka wa 2050.

Ati: “Impamvu ya mbere tugira Intekerezo ya #Kagame2024 ni ukugira ngo dutekereze ku Mukuru w’Igihugu dufite, ibyo yatugejejeho, dutekereze ku byo yemereye Abanyarwanda, ku byo twamusabye igihe twavugaga ngo nibiba ngombwa duhindure Itegeko Nshinga kugira ngo abone uburyo n’amahirwe bishobora gutuma akomeza kutubera ku ruhembe rw’imbere”.

Yongeyeho ko nyuma yo guhurira ku ntekerezo imwe, urubyiruko ruherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu rwatangiye kugira icyo rukora ngo rushyigikire urugendo rw’iterambere muri iki gihe gisigaye ngo hongere kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ati: “Muri bya bitekerezo harimo n’akantu ko gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo urubyiruko rubyumve, rwumve amahirwe rufite kuba rufite umuyobozi mwiza kandi rurusheho gukomeza kubona ko umusanzu warwo ukenewe mu kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo ejobundi ruzishimane na we ko yagejeje ku Banyarwanda ibyo yabemereye”.

Yakomeje agira ati: “Perezida Kagame arajwe ishinga n’imibereho myiza y’abaturage. Ibyinshi rero bimaze kugaragara muri iyi minsi twakoze nk’urubyiruko hajemo ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage twakoreye ahantu hatandukanye.  Umunsi ku wundi urubyiruko rugenda rwiyongera”.

Gahunda yatangijwe n’umuntu umwe, kuri ubu imaze kugira ubuyobozi bugizwe n’abasaga 30 mu Gihugu. Icyo bashyize imbere ni ugukomeza gutekereza mu buryo bwagutse uko bakomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere mu nzego zinyuranye binyuze mu muganda n’ubundi bwitange bwo mu ngeri zitandukanye bugamije kuzamura abagendera ku muvuduko uciriritse.

Ikindi kandi, nibura muri buri Karere hari urubyiruko rurenze babiri bamaze kugerwaho n’icyo gitekerezo, usanga basangiye n’abantu bakuze bishimira ibyiza babonye muri iyi myaka bamaze bayobowe na Perezida Paul Kagame.

Intekerezo #Kagame2024 bayisangiye n’ababyeyi babo
Inzego zitandukanye mu Gihugu zikomeje gushyigikira ibikorwa by’uru rubyiruko
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE