Urubyiruko rwibukijwe ko rwitezweho byinshi mu iterambere ry’u Rwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyepfo 305 rwatangiye amahugurwa y’iminsi itanu uhereye kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Nyakanga mu Kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda i Gishari rwasabwe kugira intego, kuko rwitezweho byinshi mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yabigarutseho ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itanu y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake 305 bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyepfo ahateganyijwe kuganirizwa kuri gahunda za Leta n’uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Amahugurwa nk’aya arabategura kuzaba abayobozi beza, buri wese uri aha azahave afashe umugambi wo kwiteza imbere kandi afite icyizere cy’ejo hazaza. Turifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rufite ubumenyi kandi rufite intego”.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi yabwiye urubyiruko ko Igihugu kirwitezeho byinshi. Ashishikariza abayobozi kurushaho kwegera urubyiruko; kurusobanurira amahirwe ari mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo rushobora kubyaza umusaruro; kurushakira imirimo no kurufasha kwihangira imirimo.
Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko ubukorerabushake bwakwinjira mu buzima bwose bw’Igihugu.

Ati: “Turashaka ko ubukorerabushake bwinjira mu buzima bwose bw’igihugu ku buryo mu bumenyi n’imbaraga buri muntu afite yajya agira igihe mu mwaka akora imirimo y’ubukorerabushake. Turifuza urubyiruko rukora cyane ariko runafite imyitwarire myiza n’ikinyabupfura”.
Minisitiri Gatabazi yongeyeho yanagaragaje ibyo urubyiruko rusabwa byarufasha kugeza Igihugu aheza, ruharanira iterambere ryarwo n’iry’Igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Turifuza urubyiruko rusobanukiwe n’amahitamo y’Abanyarwanda ku buryo ntawaruyobya. Turabasaba gutanga umusanzu mu bukangurambaga bwo kurwanya isuri. Turashaka kandi ko muba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda. Turifuza urubyiruko rutekereza byagutse”.
Ku gicamunsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Mwesigwa Robert mu kiganiro yatanze yabwiye urwo rubyiruko ko Indangagaciro ari wo Musingi w’Iterambere ryabo, abibutsa ko Indangagaciro Shingiro ari Ubunyarwanda. Yifashishije ubutumwa bwa Perezida wa Repuburika yahaye urubyiruko, yagize ati: “Hari Imbaraga tuvana mu muco wacu, uduhuza ukatugira umwe, ukadufasha byinshi dusangiye. Uyu muco kandi ukaba ukwiriye kudufasha ukatwereka uko dukwiriye kwifata n’uko dukwiriye guhangana n’ibibazo biriho n’ibizaza.”
Yongeyeho kandi ko bagomba gukomera ku muco. Ati: “Indangagaciro zo mu muco wacu ntizihinduka zigomba kuranga ibyo mukora byose. Inzira zacu zishobora gutandukana ariko intego yacu ni imwe n’indagagaciro zacu ntizihinduka. Iyo utaye umuco n’indangagaciro zo kumenya ikibi n’icyiza uba ubuze byose. Mukomere ku muco wacu.”



